Nyina wa Tonzi wishwe urw’agashinyaguro yagambaniwe n’umunyeshuri we-Ubuhamya bw’umuririmbyi Tonzi

Ubutumwa umuririmbyi Tonzi yanyujije kuri Instagram yibuka umubyeyi we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagarutse ku buryo umwe mu bo umubyeyi we yigishije ari we wamugambaniye akamwereka Interahamwe.

Image result for tonzi umuhanzi

Yagize ati “Mama, wishwe urw’agashinyaguro, turakwibuka iteka, ingaruka zo kukubura turwana nazo umunsi ku wundi, ibyabaye ntibizongere. Kubona abagore bica abandi biri mubyandenze! Mama wagambaniwe n’umugore ndibuka induru ye akubonye bari baturekuye ngo tugende agasara ngo ntitugenda abonye inzoka, kumbe yarakumenye waramwigishije!”

Image result for tonzi umuhanzi

Tonzi yakomeje ashimira ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yifuzakubona umuryango Nyarwanda wiyubaka nta nzangano n’amacakubiri, imibanire myiza ikarushahokwaguka mu batuye u Rwanda.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *