Nyina wa Mbogo mu munyenga w’urukundo n’umusore arusha imyaka-VIDEO

Mukanyadwi  Alphonsine wamenyekanye muri Cinema nyarwanda ku izina rya Nyina wa Mbogo yadusangije byinshi byagizwe ibanga ku buzima bwe by’akarusho yatunguwe n’umukunzi we wamuzaniye impano  turi mu kiganiro amusaba kumwemerera akamubera umukunzi.

Mukanyadwi  Alphonsine  ni umwana wa 7 mu muryango w’aban  9 avuka mu Mayaga mu karere ka Nyanza mu Majyepfo ababyeyi be barapfuye.Yavukanye ubumuga bw’amaguru abandi bose ni bazima yarerewe i Gatagara yifuza kubera ubumuga yavuganye yatangiye guhaguruka afite imyaka 5.

Yatweretse inkovu nyinshi afite kuko yabazwe kenshi,Mukanyadwi yarize agarukira mu mwaka wa Gatanu mu mashuri yisumbuye  mu ishami ry’Icungamutungo Economy

Yakuranye impano yo gukina filime ku ikubitiro yinjira mu gukina filime yiswe Nyina wa Mbogo icyo gihe yakinaga mu yitwa “Haranira kubaho” yahuriyemo na Kanyombya,Nyagahene,Mukarujanga n’abandi.

Mukanyadwi arubatse  afite abana 2 umukobwa n’umuhungu. Mu bana be umuto yavuganye ubumuga bw’amaguru ariko akurikiranwa n’abaganga. Nyina wa Mbogo yanenze ababyeyi be bamuvuje bakererewe bikamuviramo ubumuga.

Yahamirije CelebzMagazine ko abyara abana beza ndetse yashatse umugabo ubereye ijisho n’ubwo ubu aherereye muri Uganda. Yaduhamirije uburyo yakanyujijeho mu rukundo na Kanyombya mu mwaka wa 2017 we atarashaka ariko Kanyombya we yari yubatse.

VIDEO IKUBIYEMO IKIGANIRO KIRAMBUYE

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *