Nyina wa Kanumba akekwaho urupfu rw’umwana hifashishijwe uburozi

Nyina wa Kanumba  yasakaje ubutumwa busaba imbabazi nyuma y’amagambo aheruka gutangaza agira ati”Muna yarantutse cyane none Imana yakoze igikorwa” yavuze ibi nyuma y’urupfu rw’umwana w’umuririmbi  Muna Love  wo muri Tanzania uririmba indirimbo zihimbaza Imana bikavugwa ko yaba ariwe wamwishe yihimura.

Image result for nyina wa KanumbaNyina wa Stiven Kanumba

Nyina wa Nyakwigendera Stiven Kanumba yashyizwe mu majwi nyuma y’urupfu rwa Patrick Peter umwana uheruka kugwa mu bitaro byo muri Nairobi kuwa Gatatu w’icyumweru gishize azize uburwayi butunguranye.

Nyakwigendera Patrick Peter

Ubwo nyina wa Stiveni Kanumba yatumizwaga kuri radio Time Fm muri Tanzania,yemeye ko nyuma y’urupfu rw’uwo mwana yatangaje atyo ku bw’umujinya w’uburyo Muna Love yaraherutse kumutuka akamwandagaza,gusa ngo ntaho ahuriye n’urwo rupfu.  Ati”Muna mwana wanjye impore…,komera cyane biriya nabivuze ku bw’umujinya ntakindi ngamije.”Yakomeje avuga ko ntarwango bafitanye ndetse atavuze kuriya hari ikindi agamije byatewe n’umujinya.

Muna Love wapfushije umwana

Abafite video nyina wa Kanumba yasakaje yihimura ku muhanzi Muna Love wapfushije umwana,bavuga ko adakwiye kubisabira imbabazi gusa ahubwo akwiye no kubiryoza.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *