Nyina wa Justin Bieber yagereranyije umukazana we nk’impano umuhungu we yiherewe n’Imana.

Mu gihe umuhanzi Justin Bieber w’imyaka 24 n’umukunzi we Hailey Baldwin w’imyaka 22, bitegura ubukwe bwabo buteganyijwe kuba muri Gashyantare 2019, Nyina w’uyu muhanzi yatatse bikomeye umukazana we amugereranya nk’impano umuhungu we yiherewe n’Imana.

Justin Bieber and Hailey Baldwin

Aba bombi bamaze gusezerana mu mategeko muri Nzeri 2018, nubwo uyu munyamideli Baldwin yabanje kubihakanira itangazamakuru ariko nyuma akabyemeza amaze guhindura amazina ye kuri instagram akiyita ‘Hailey Bieber’ mu Ugushyingo 2018.

Nyina wa Justin Bieber yavuze ko umuhungu we yahindutse cyane bitewe n’uyu mukobwa, bityo akamubona nk’impano.

Ati: “Umukazana wanjye ni nk’impano ikomeye Imana yihereye umwana wanjye.”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko umukazana we n’umuhungu we bishimanye birenze ku buryo babyereka n’imiryango yabo.

At: “Justin na Hailey bishimiye cyiane urukundo rwabo, ku buryo badashobora kubihisha ndetse nta n’icypfa kubatanya.”

Impapuro ziteguza ubukwe ‘Save the date’ zahawe ikinyamakuru page six, zigaragaza ko  buzaba kuwa 28 Gashyantare ariko aho buzabera ntihagaragazwa.

Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko imyiteguro y’ubukwe bw’aba bombi igeze kure, dore ko n’ababyinnyi bazifashishwa bakomeje gutozwa n’umu Dj bwite wa Justin Bieber witwa Tay James, ari nawe uzacuranga muri ubu bukwe.

Bieber waririmbye indirimbo nyinshi zakunzwe nka ‘Love Yourself’ n’izindi, yatangiye gahunda yo kubana n’umugore we singer Baldwin kuva muri Nyakanga 2018, ubwo yamwambikiraga impeta mu biruhuko yakoreye i Bahamas.

Bombi bamaze gusezerana mu mategeko kandi baba nk’umugore n’umugabo.

Ku bwa nyina wa Justin Bieber, ngo uyu mukobwa ni impano y’Imana ku muhungu we.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *