Nyina wa Diamond Sanura Kassim yasobanuye impamvu yivanga mu rukundo rw’umuhungu we

Sanura Kassim ubyara umuhanzi Diamond Platnumz yashyize atangaza impamvu akunda kwivanga mu bijyanye n’urukundo rw’umuhungu we amucungira hafi kuko usanga ahora ashyamirana n’abakobwa ndetse n’abagore bakunda uyu muhanzi.

Kassim ni kenshi yavuzwe mu itangazamakuru aho yarwanye n’umwe bu bagore bararanye na Diamond, Hamisa Mobetto  avuga ko batamusabye uruhushya.

Kuri iyi nshuro yashije avuga ko ibintu byose aba akorera umuhungu we aba ashyira mu bikorwa inshingano za kibyeyi ngo umuhungu we adata inzira  nziza akadukana imico mibi.

Anyuze ku rukuta rwa Instagram  yagize ati “Nta mubyeyi n’umwe wakwifuza kubona umwana we yinjiye mu ngeso mbi. Umwana ku mubyeyi ntiyigera akura ariyo mpamvu dukomeza kumuha uburere ngo adatakaza inzira nziza agakurikira inzira mbi.”

Hari hashize iminsi mike agaragaje ko umuhungu we akoze ubukwe byaba ari ibirori byiza kuri we aho yagaragaje amarangamutima  mu mashusho umuhungu we yagagaye ari hamwe n’uwahoze ari umugore we Zari Hassan mu ndirimbo ya Lyena.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *