Nyarugenge -Umudugudu waTetero abanyerondo bakubise banakomeretsa abakinnyi b’urusimbi

Ubwo bacungaga umutekano mu mudugudu wa Tetero, uherereye mu kagari ka Rugarama, umurenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, Abanyerondo bagera kuri batatu baguye gitumo abasore batatu bakinaga urusimbi umwe arabacika, bafata babiri barabakubita ndetse baranabakomeretsa.

 Mazimpaka Aloni yakubiswe akomeretswa umutwe

Aba bakubiswe bakaremwa inguma ni uwitwa Mugisha Ngoga wakuwe amenyo atatu na Mazimpaka Aloni wakomerekejwe ku gahanga, uyu Mugisha akaba ari n’umunyeshuri mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye Kuri G.S Akumuhigo.

Abanyerondo babakubise ngo baje no kubambura telephone ngendanwa ebyiri hamwe n’amafaranga byose bifite agaciro k’ibihumbi bisaga gato 98000 by’amafaranga y’u Rwanda nk’uko Celebzmagazine.com yabitangarijwe na ba nyiri ubwite.

Mugisha yagize ati: “twagiye kubona tubona abantu batugezeho batagira kudukubita, twari gukina amakarita bisanzwe, ntabwo ari urusimbi kuko sinjya ndukina, bahise bankubita, uwitwa Iragena yahise ankubita ingumi mu menyo hahita havamo atatu, bahita bansaka mu mifuka batwara telephone n’amafaranga ibihumbi 15000 byarimo.”

Mugenzi we Mazimpaka nawe yagize icyo avuga ku byababayeho aho yagize ati: “njye nari mpagaze ndi kureba abakina amakarita numva bankubise ikintu mu gahanga banturutse inyuma, nahise ngwa hasi bahita bankora mu mifuka batwara telephone nari mfite.” 

Ubwo twabasangaga kuri Farumasi yitwa Nyirimpuhwe iri muri santeri ya Rwarutabura barimo bitabwaho n’abaganga ari nako hanze y’iyo farumasi hari abantu benshi barimo basakuza bose bagenda bagaruka ku ikubitwa ry’aba basore aho bo ubwabo batangarije Celebzmagazine.com ko bidakwiye.

Umwe muri aba baturage yagize ati: “ntabwo bikwiye ko abashinzwe kurinda ubuzima bw’abantu aribo baba abambere mu kubuhungabanya, aho kubafata ngo babashyikirize ubuyobozi bube bwabihanira bukurikije amategeko bo bahisemo kubamugaza, ntabwo bikwiye na gato kuko uyu ntabwo ari umutekano waba urimo gucungwa.”

Umwe mu babyeyi b’umwe muri aba bakubiswe yagize ati: “njye naguye mu kantu ubwo bampamagaraga bambwira ko Mugisha amerewe nabi kwa muganga kandi nari mutumye kwishyuza amafaranga y’imigati Ku muntu wari uyandimo.”

Ku birebana n’iki kibazo Celebzmagazine. com yavuganye n’uhagarariye inkeragutabara mu mudugudu wa Tetero Bwana Ndatabarutse Innocent wari kuri farumasi adutangariza ibi bikurikira: “twaje guhabwa amakuru ko hari abantu bari gukinira urusimbi muri Tetero, njye nkibyumva nahise noherezayo bagenzi banjye ngo banyaruke barebe ko ibyo koko biri kuba, ikintu cyaje kuntungura ni uko nahamagawe n’abaturage bampuruje bambwira ko abo dukorana bari gukubita abantu babagize intere.”

Mugisha Ngoga yakubiswe akurwa amenyo atatu

Yakomeje agira ati: “Ubwo twari turi gushaka uko tugeza aba basore hano kwa muganga, bariya babakubise bahise bajyanwa ku kagari kugira ngo badacika, bityo bazabashe gukurikiranwa kuri ibi byaha bakoze.”

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamirambo kugira ngo twumve icyo buvuga kuri iki kibazo maze ku murongo wa telephone ngendanwa umunyamabanga nshingwabikorwa madamu Uwamwiza Marie Chantal adutangariza ko ari mu kiruhuko ariko ko agiye gusaba abasigaye mu kazi gukurikirana iki kibazo.” Ibi byabaye mu ku mugoroba w’ijoro ryakeye ahagana saa moya z’umugoroba.

Vuningoma David-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *