Nyarugenge-Rugarama:Umusore yafashwe n’amashanyarazi arapfa-Abaturage bavugurure imiyoboro

Mu mudugudu wa Kiberinka, akagari ka Rugarama, umurenge wa Nyamirambo mu karere ka nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali, umusore yakubiswe n’umuriro w’amashanyarazi ahita ahasiga ubuzima.

Image result for Amashanyarazi

Uyu musore witwa Manirumva Jaque yaguye mu rugo rwa Mubirigi Jean Damascene ahari hacumbitse Nyirarume witwa Nsanzamahoro Josue, aho uyu nyakwigendera yari umushyitsi wari urimo yitegura gutaha dore ko akomoka mu murenge wa Rugabano, akarere ka karongi ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Umuriro w’amashanyarazi wamuhitanye ubwo yari akimara koga, nyuma yo kumesa umwenda w’imbere, ashaka kuwanika ku rutsinga rutwara umuriro mu rwogero ako kanya umuriro uhita umufata ahita ahasiga ubuzima.

Sindingenyine Jean Marie Viane wari hafi ibyo bikimara kuba, yatangarije Celebzmagazine.com ko uyu nyakwigendera akimara gufatwa n’umuriro wahise umujugunya mu ntera ingana na metero zigera kuri ebyiri, ari naho bamusanze nyuma yo guhuruzwa n’umwana muto wabonye ibi biba.

Nyiri urugo ibi byabereyemo witwa Mubirigi yatangarije Celebzmagazine.com ko ku nzu ye hari hariho isinga zitwara umuriro zamaze gusaza aho ngo hari n’izari zaracitse harimo n’urwahitanye uyu nyakwigendera. Mubirigi yakomeje agira ati: “ibi bikimara kuba abakozi ba WASAC bahise baza barawuzimya banangira inama yo guhindura insinga kuko izari ziriho zari zishaje kandi zitujuje ubuziranenge, kuri ubu rero icyo ngiye gukora ni ukubishyira mu ngiro kugira ngo hato zitagira ubuzima bw’abandi bantu zihitana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirambo madamu Uwamwiza Marie Chantal yagize ubutumwa agenera abaturage nyuma y’uru rupfu rwa Manirumva. yagize ati: “amakuru y’urupfu rwa Manirumva yatugezeho saa moya n’igice za mu gitondo, aho ngo yari avuye koga agafatwa n’umuriro wari mu rutsinga rwari mu rwogero, ku bwibyo turasaba ba nyiri amazu afite insinga z’amashanyarazi zishaje kwihutira kuzivugurura kuko bitabaye ibyo ejo twakumva ahandi habaye ibisa nk’ibi byabaye kwa Mubirigi.”

Umuyobozi wa Polisi ishami rya Nyamirambi I.P Faustin Barinda nyuma y’urupfu rwa Manirumva nawe yagize ubutumwa agenera abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati: “iby’urupfu rwa Manirumva twabimenyeshejwe n’abaturage baduhamagaye kuri nimero yacu izwi ariyo 112 batubwira ko uyu nyakwigendera amaze kwitaba Imana azize umuriro w’amashanyarazi, ako kanya duhita tunyarukira aha ibi byabereye dusanga nibyo koko, ariko kandi turanasaba umuntu wese ufite insinga zishaje ku nzu ye gukora ibyihutirwa akazihindura kuko tudashaka ko amashanyarazi yakomeza guhitana ubugingo bw’abantu.” Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru gukorerwa ibizamini n’abaganga kugira ngo hamenyekane ukuri kubijyanye n’uru rupfu rwe.

Vuningoma David – Celezmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *