Nyarugenge-Miduha:Hari abana bato bakirara ingangi kubw’ibibazo bitandukanye byo mu miryango 

Iyo ugeze muri santeri y’ahitwa mu Miduha ibarizwa mu kagali ka Rugarama, umurenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali mu masaha ari hagati ya saa sita na saa cyenda z’igicuku, usanga abana bato bacicikana mu muhanda wa kaburimbo, aho baba bafite ibyo kurya bavanye mu bimoteri biri hafi y’ingo zihari ndetse n’imifuka hamwe n’ibikarito bavuga ko ari byo basasa munsi y’umuhanda bakararaho, igihe baba bamaze kubona ibibatunga.

Image result for Abana b'inzererezi

Bamwe muri abo bana Celebzmagazine.com yavuganye nabo bavuga ko baturuka mu Midugudu itandukanye yo muri ako kagari by’umwihariko uwa Kiberinka n’uwa Rugarama dore ko ari nayo ituranye bya hafi n’iyo Santeria.

Impamvu nyamukuru bavuga ko ari nayo ibatera kuba ku muhanda ngo ni ukwimuka bya hato na hato kw’imiryango bakomokamo aho ngo usanga iyo bagize aho batarabukira basanga ababyeyi babo batakibarizwa mu ngo baba babasizemo kubw’impamvu zitandukanye zishingiye ahanini ku gushakisha imibereho mu mujyi wa Kigali.

Usanga kandi iyo imodoka ihise baba bashyugumbwa kuyurira kabone n’aho yaba igana kure aho batashobora kuyurura. Ikibabaje ariko ni uko hari abantu bakuru yemwe barimo n’abanyamarondo bahita kuri abo bana bakinumira.

Hari kandi n’abacunga umutekano kuri SACCO umurenge uri hafi aho twasanze bari kubarangira aho bakura ibikarito n’imifuka byo kuryamira aho kubashyikiriza leta ngo ibe yagira icyo ikora ngo abo bana basubizwe mu miryango bakomokamo.

Mu gushaka kumenya niba hari icyo ubuyobozi bwaba buzi kuri iki kibazo ndetse n’icyo buteganya gukora kugira ngo gikemuke, celebzmagazine.com ku murongo wa telephone ngendanwa yavuganye n’umunyamabanga nshingwbikorwa w’akagari ka Rugarama, bwana Rurangwa Joseph waduhamirije ko iki kibazo bakizi ndetse ngo birirwa bahangana na cyo.

Tagore ati: “abo bana twirirwa twirukankana nabo umunsi ku munsi, hari abaturaka mu karere ka kacu ka Nyarugenge ndetse n’abandi bo muri Kicukiro duhana imbibi, gusa icyo tutari tuzi ni uko bajya bagaragara no mu masaha ya nijoro, ariko ubwo tubimenye tugiye gufatanyiriza hamwe n’abashinzwe umuyekano abo bana bose bafatwe basubizwe mu miryango yabo.”

Aha yakomeje asaba ababyeyi kwita ku nshingano zabo aho yavuze ko igikwiye gushyirwa imbere ari uburere bw’umwana kuko iyo butitaweho ngo usanga ejo habo haba hari ibyago byinshi kuruta amahirwe.

” yagize ati: “abana iyo badahawe uburere uburere usanga mu mikurire yabo haba harimo ikibazo aho usanga ari hahandi umuntu ahitamo kwiba aho gushaka icyo yakora cyamuteza imbere.” Aba bana usanga ahanini ari abari hagati y’imyaka irindwi na cumi n’itatu.”

Vuningoma David – Celebzmagazine.com
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *