Nyarugenge: Abakoreye”ASIKE Rwanda”barasaba itegeko rishya ry’umurimo kubarenganura

Abakozi bakoreraga umushinga witwa ASIKE Rwanda, wakoraga amasuku muri kaminuza y’u Rwanda  ishami rya Nyaruhenge (ahahoze KIST) barashinja uwari umuyobozi wayo ubwambuzi  bavuga ko imyaka igiye kurenga ari ibiri bishyuza bagakomeza kubwirwa ko bazayabona mu gihe kitarambitanye.

Bamwe muri aba bakozi babwiye Celebzmagazine.com ko ababereyemo amafaranga menshi. Umwe muri bo wifuje ko amazina ye agirwa ibanga ku bw’umutekano yabwiye umunyamakuru ko uwo mushinga umufitiye agera ku bihumbi 670000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati: “njye ndi mu bantu bakuburaga bakanakoropa muri KISTE ariko twarangizanye nabi kubera amafaranga yacu bataduhaye aho kugeza n’ubu tukiyirukaho.”

Aha yakomeje agira ati: “njye bamfitiye ibihumbi 670000 kandi mfite abana biga, no kugira ngo tubone ibidutunga binsaba guharahara, badufashije bareba akababaro dufite bakatwishyura.”

Ibi kandi bikomeza bivugwa na mugenzi we wagize ati: “kuri ubu twagirwa n’uwatugoboka akaduhesha amafaranga yacu kuko twe ubwacu twabuze icyo twakora.Kenshi iyo tugiye kwishyuza badusaba kuba dutegereje nk’icyumweru kimwe nacyo cyashira tugaheba.”

Twifuje kumenya amazina y’ababakoresheje ntibabahembe ni uko badusubiza ko iryo bibuka ari Syrivan, uyu ngo akaba ari we wari warafashe iryo soko. Icyakora twagerageje gushaka uko twamenya byinshi kuri iki kibazo tumubura ku murongo wa telephone ngendanwa twari twabashije kubona bityo iyi nkuru tukaba tuzakomeza kuyibakurikiranira.

si rimwe si kabiri ibibazo byo kutishyura abakozi bigenda bigaragara kuri ba rwiyemezamirimo batandukanye kuko no mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y’abakoreye kompanyi ya SINOHDRO (STECOL) ikora iby’imihanda nayo yashinzwaga kwambura abayikoreye, icyakora iki kibazo cyo kikaba cyarakemutse nyuma yo kugera mu itangazamakuru.

Ni nyuma yuko itegeko rigenga abakozi mu Rwanda rivuguruwe.

Mu gihe hirya no hino hajya humvikana abaturage bamburwa na ba rwiyemezamirimo, itegeko rishya ryazanye umucyo mu kurengera abo bakozi.

Itegeko rivuga uwatsindiye isoko rya Leta cyangwa iry’urwego rwigenga, mbere yo kwishyurwa akazi yakoze, “agaragariza urwego rwatanze isoko ko nta mwenda ukomoka ku mishahara abereyemo abakozi yakoresheje.”

Riteganya ko mu gihe atabishyuye, urwego rwatanze isoko rufatira amafaranga angana n’imishahara abereyemo abo bakozi, kugeza igihe agaragarije ko yabishyuye.

Iri tegeko rishya ryateganyije n’uburyo abakozi bishyurwa mu buryo bwihuse.

Ingingo yaryo ya 122 igira iti “Iyo birenze iminsi mirongo ine n’itanu (45) uwatsindiye isoko atarishyura imishahara y’abakozi, urwego rwatanze isoko rwishyura abakozi imishahara yabo ingana n’amafaranga rwafatiriye.”

 

Vvuningoma David – Celebzmagazine. com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *