Nyamirambo:Umukobwa bivugwa ko yigeze gukundana na Bull Dogg akurikiranyweho kwica nyina

Kuri uyu wa Kabiri taliki 26/9/2017 mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo Police yataye muri yombi umukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo za bamwe mu bahanzi nyarwanda ndetse binavugwa ko yigeze gukundanaho na Bull Dogg ashinjwa kwica nyina.
Uko niko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga

Uyu mukobwa uzwi nka Samirah arashinjwa kwica nyina  umukecuru w’imyaka 67  wari utuye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Gitega mu kagari ka Gacyamo.

Amakuru atangazwa n’abaturanye b’uyu mukecuru, bamwe bavuga ko yishwe n’umukobwa we uzwi nka Samirah, wamukubise inyundo abandi bakavuga ko yamukubise ingufuri, gusa abo mu muryango wa nyakwigendera bo bakaba bari kuvuga ko yishwe n’indwara y’umutima.

Nkuko tubikesha Igihe, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yavuze ko polisi y’u Rwanda yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uyu mukecuru. Yagize ati “Tukibimenya twageze aho byabereye dusanga bamujyanye kwa muganga ariko ntitwari twamenya niba ari urupfu rutunguranye, urusanzwe cyagwa se urupfu rwaturutse ku gukubita no gukomeretsa byabayeho. Niyo mpamvu polisi yatangiye kubikoraho iperereza. Polisi yakomje itangaza ko hategerejwe ibisubizo bya muganga kugira ngo bamenye icyahitanye uwo mukecuru.”Polisi ivuga ko ikomeje iperereza ku cyaba cyishe nyakwigendera

Source:Inyarwanda

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *