Nyamasheke: Umugore yishwe urw’agashinyaguro

Mu karere ka Nyamasheke umugore witwa Nyirasafari Josephine yamaze kwicwa akurwaho umutwe n’amabere yombi.

Image result for Nyamasheke

Mu mudugudu wa Tsinduka, akagari ka Rugari, mu murenge wwa Cyato ho mu karere ka Nyamasheke mu Burengerazuba bw’u Rwanda, umubyeyi yasanzwe ku nzira iri hafi y’ishyamba riri ku mupaka w’u Rwanda na Kongo yishwe ndetse yanakuweho bimwe mu bice by’umubiri.

Uyu mubyeyi witwa Nyirasafari Josephine wari mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko, yari atuye mu mudugudu wa Gasasa, akagari ka Bisumo mu murenge wa Cyato.

Ubwo bari mu gikorwa cyo kumushakisha, uyu nyakwigendera yaje kubonwa n’umukuru w’umudugudu wa Gasasa wari hamwe n’ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu kagari ka Bisumo ndetse n’umusaza witwa Barayagamba Vedaste, baje kumusanga ku nzira yishwe anakurwaho umutwe ndetse n’amabere yombi.

Amakuru Celebzmagazine.com yahawe n’abaturage bo mu gace nyakwigendera yari atuyemo, ngo n’uko atari abanye neza n’umugabo we witwa Habimana Claude aho ngo bari bafitanye amakimbirane aturuka ku kuba uyu mugabo yari afite inshoreke yitwa Nyirakanyange bigatuma amafaranga yajyaga avana mu mwuga we w’ububaji ayamusesaguriraho aho kuyageza mu rugo ngo atunge abagize umuryango we.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bisumo Bwana Nkurikiyimana Emanuel yatangarije Celebzmagazine.com ko kuri ubu hamaze gutabwa muri yombi abantu bagera kuri batatu barimo n’umugabo we aba bombi bakaba bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nyirasafari.

Twifuje kumenya amazina yabo maze bwana Nkurikiyimana atubwira ko ari: Habimana Claude (umugabo wa nyakwigendera) Nzamwita Pierre bafatanyaga kubaza ndetse n’uwitwa Habimana Vincent bavuga ko yabafashije gucura umugambi wo kwica Nyirasafari.

Aba bagabo bombi kandi ngo baje kwemera ko aribo bishe Nyirasafari ubwo bari bakimara gufatwa mbere yo kubashyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha (RIB).

Aba ngo bavuze ko bamwishe mu masaha y’isaa yine z’igitondo cyo kuwa kabiri w’iki cyumweru ubwo bari bagiye gushaka ubwatsi bw’amatungo bakaza kumutsinda aho, bamara gukora ibyo ngo bakamukuraho umutwe n’amabere yombi aho babwiye ubuyobozi n’inteko y’abaturage bari bateraniye aho ko ngo ibyo bice bahise bajya kubitaba hafi y’aho bamwiciye imbere y’ibiti byitwa imigeti.

Nyuma yo kubwirwa iyo, abaturage ngo bafashe iya mbere bajya kubishaka aho bari bakimara kubirangirwa barabihabura aho batangarije umunyamakuru ko bakeka ko haba hari ahandi hantu byaba byarajyanywe aho kuba byaratabwe basaba inzego zibishinzwe kuzabibaza abo bagabo.

Ku murongo wa Telephone umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyato Bwana Ndanga Janvier yabwiye Ceclebzmagazine.com ko bagiye gukorana inama n’abaturage kugira ngo barebere hamwe icyakorwa ngo amakimbirane akunze kugaragara mu ngo zimwe na zimwe acike kuko ariyo ntandaro y’imfu nk’izi za hato na hato.

Bivugwa ko uyu mugabo yishe umugorewe mu rwego rwo gushaka uko yabana n’uwo yari yaragize inshgoreke nta nkomyi, naho ngo bagenzi be bamufashije gushyira mu bikorwa uwo mugambi ngo bari inshuti magara z’uwo mugabo aho ngo basangiraga inzoga buri munsi.

Bwana Ndanga,  yabasabye kandi kujya batangira amakuru ku gihe no kwirinda ubusinzi kuko nabwo ari imwe mu ntandaro itera ubwicanyi, aha yasoje asaba abaturage bafitanye amakimbirane  kujya biyambaza ubuyobozi bukabafasha kuyakemura aho guterera iyo bikagera n’aho bicana.

Nyakwigendera asize abana babiri, umuhungu ufite imyaka 4 y’amavuko n’umukobwa ufite imyaka 2 n’igice.

 

VUNINGOMA David-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *