NYAMASHEKE-Macuba:Udahahiye udupfukamunwa kwa Gitifu arahanwa

Abarema isoko ry’inka riri mu kagari ka Rugari mu murenge wa Macuba ho mu karere ka NYAMASHEKE barashinja umunyabanga nshingwabikorwa w’aka kagari kubahohotera bavuga ko uyu muyobozi acuruza udupfukamunwa bityo ko iyo abonye uwambaye ako yaguriye ahandi amuhana ngo yambaye akatemewe.

Aba baturage bavuga ko uwafashwe yambaye agapfukamunwa ataguriye muri iryo duka bamuca amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi bikitwa ko yakoze icyaha cyo kutumvira inzego z’ubuyobozi. Aba baturage barasaba ko inzego z’ubuyobozi zabihagurukira nibura bakanabwirwa udupfukamunwa twemewe kuko ngo baharenganira cyane.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari NDAGIJIMA ERIC NAKATA, avuga ko aba baturage bamubeshyera kuko ngo atari we ucuruza ahubwo ko umugore we ari we ucuruza utwo dupfukamunwa.

Muri iki gihe Guverinoma y’u Rwanda yoroheje amabwriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 abaturage bagasabwa kwambara udupfukamunwa, ntibibuza ko hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bari gutungwa agatoki n’abaturage ko bari kwihisha inyuma y’aya mabwiriza bakabahohotera.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *