NYAMAGABE: Abacuruzi barashimira isoko rya Kijyambere bubakiwe

Abacuruzi n’abaguzi bo mu Karere ka Nyamagabe bari mu byishimo nyuma yo kubakirwa isoko rya kijyambere ryatwaye miliyari 1,5 Frw bakavanwa mu mvura n’ivumbi bari bamazemo imyaka itandatu.

 Iryo soko ryubatswe mu Murenge wa Gasaka mu mushinga ugamije guteza imbere Akarere ka Nyamagabe mu bijyanye n’ibikorwa remezo.

Rigizwe n’inyubako eshatu zigerekeranye harimo ibice bitandukanye byagenewe ubucuruzi nk’ahacururizwa imyenda, inkweto, ibiribwa n’ibindi; rifite imiryango 74 n’ibibanza 330.

Mu bihe bishize mu Karere ka Nyamagabe nta soko rya kijyambere bagiraga ku buryo abacuruzi bakoreraga ahantu hadasobanutse bakabangamirwa n’imvura ndetse n’ivumbi mu gihe cy’izuba byangizaga ibicuruzwa byabo.

Umwe mu bacuruzi bacururiza muri iri soko avuga bishimiye iri soko agira ati”Iri soko ryaje turikeneye, mbere twakoreraga ahantu habi hadasakaye neza ku buryo mu mvura habaga hari ibyondo ariko ubu dukorera ahantu hameze neza ku buryo n’ibicuruzwa byacu bidashobora kwangirika.”

Cyusa Annonciata ,umucuruzi mu isoko rya Nyamagabe, we avuga ko icyo yishimira ari uko basigaye bakorera ahantu hari umutekano ku buryo nta mujura wabiba.

Ati “Hano ni heza kandi hari umutekano, nta mujura watwibira ibicuruzwa. Turaryama tugasinzira kuko tuba twizeye ko twabisize ahantu heza hatekanye.”

N’ubwo aba bacuruzi bishimira kuba barubakiwe isoko rya kijyambere bavuga ko igiciro cy’ubukode kiri hejuru bagasaba ko bagabanyirizwa .  

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko isoko rya kijyambere ryubatswe hagamijwe guteza imbere ibikorwa remezo no gufasha abacuruzi kwagura ibikorwa byabo byo gucuruza bityo ko nta kibazo cyananirana mu gihe cyaganiriweho.

Yavuze ko ku kibazo kijyanye n’ibiciro bihanitse by’ubukode bazakiganiraho n’inzego bireba kugira ngo gishakirwe igisubizo.

Yagize ati “Twakoze inama nk’eshatu mbere y’uko abaturage binjira muri ririya soko kandi komite z’abacuruzi n’iza ba nyir’isoko byose twari twabyemeranijweho (ibiciro), ntabwo bitangaje ko niba bikomeje kugaragara ko igiciro kiri hejuru twakongera tukaganira nabo tukareba ko byakongera kuvugururwa.”

Mu kubaka iryo soko Akarere ka Nyamagabe kashyizemo miliyoni 100 Frw, andi atangwa n’abandi banyamigabane.

Aline Nyampinga

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *