Nyagatare-Gihengeri: Baracyabika amafaranga mu ngo kuko nta banki ibegereye

Abacuruzi bakorera mu gasanteri ka Gihengeri mu murenge wa Mukama, mu Karere ka Nyagatare, hubatse isoko riremwa n’abatari bake, baravuga ko nta bigo by’imari bibari hafi. Ku bw’ibyo bakaba bakibika amafaranga yabo mu ngo aho aba adafite umutekano kuko isaha iyo ari yo yose yakibwa, ikibazo bagaragaza nk’ikidindiza iterambere ryabo.

Ibiro by’Akarere ka Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba.

Umwe muri bo waganiriye na Radiyo y’igihugu, yavuze ko n’ahari banki yaba i Ngarama cyangwa Umurenge Sacco ikorera ku biro ry’Umurenge wa Mukama, kugerayo bifata urugendo rurerure cyane

Yagize ati: « Dufite ikibazo cyo kutagira banki, none se banki wayikura he ? Ntayo, ziri i Ngarama naho aha ntazo. Sacco iri ku murenge wa Mukama naho ni kuri (kugerayo na moto ni 7,000 Frw). »

Umwe  mu bacuruzi bakorera muri aka gace yavuze ko bakenera banki kuko kubika amafaranga bacuruje mu ngo bitabaha umutekano.

Ati: “Nk’umucuruzi hari ukuntu nkenera amafaranga yo gukoresh, kandi nanjye kurarana amafaranga birambangamira kuko nta mutekano mba mfite uhagije. »

Undi nawe yagize ati : « Banki ibaye ihari wamara gucuruza ugahita winjiramo ukabitsa, ejo wajya kongera gucuruza ukongera kubikuza.Turifuza banki hafi yacu. Amafaranga turacyayabika mu mifuka, duhangayikishijwe no kutagira aho tuyabitsa kandi iri soko ni ryo rya mbere mu murenge wa Mukama.»

Uretse aba bacuruzi bavuga ko batabona aho kubitsa amafaranga baba bakoreye mu bucuruzi bwabo, hari n’abaturage bavuga ko nabo bakeneye banki mu rwego rwo kwizigamira.

Mushabe David Claudian, uyobora Akarere ka Nyagatare yavuze ko iki kibazo bakizi kandi batangiye gukora ubuvugizi kugira ngo gikemuke mu gihe cya vuba.

Ati : «Turimo kuganira na Sacco ya Rugarama muri uyu murenge ngo turebe ko yazana ishami ryayo hano.Tubisaba BNR niyo ishobora kutwemerera.Hari n’ikindi turi kuvugana na Banki ya Kigali ngo turebe ko bajya bagira uburyo bwo kubitsa no kubikuza hakoreshejwe telefone ngendanwa (mobile banking) kugira ngo mu gihe isoko ryabaye bajye baza n’aha.»

Aga gace ka Gihengeri kubatswemo isoko rikomeye birema buri wa mbere w’icyumweru n’abaturage baturutse mu mirenge ya Gatunda, Rukomo, Mimuri na Mukama yo mu Karere ka Nyagatare, hakiyongeraho kandi abaturuka mu mirenge ya Bwisige mu Karere ka Gicumbi na Nyagihanga na Ngarama y’Akarere ka Gatsibo, bihagira ahantu baba urujya n’uruza rw’abantu benshi bakwiye no kugira ikigo cy’imari kibafasha.

Mushabe David Claudian, uyobora Akarere ka Nyagatare yavuze ko iki kibazo bakizi kandi batangiye gukora ubuvugizi kugira ngo gikemuke mu gihe cya vuba




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *