Nyabugogo:Umuzunguzayi w’umunyatanzaniya yakoze agashya byitiranywa n’amarozi

Ahagana ku isaha y’isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa gatanu, mu muhanda uturuka muri gare ya Nyabugogo werekeza mu mujyi, habereye ibitangaza by’umunyatanzaniya uzwi ku izina rya Masayi wahagaritse imidoka ya Polisi rubanda irahurura.

Ubwo yari afashwe na Polisi hamwe n’abandi bacuruzi bakora uwo mwuga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yakoreye agashya mu modoka yari ibatwaye bituma ihagarara aho yari igeze, kugeza ubwo Polisi ifashe umwanzuro wo kumukuramo ikabona kongera kurenga aho yari ihagaze.

Iyi modoka ya Polisi “Pandagare” ikimara guhagarara hashakishijwe impamvu nyamukuru yaba yateye icyo kibazo irabura ndetse bamwe mu bahisi n’abagenzi bari bamaze kugera aho ,bagerageje gusunika iyo modoka ngo ive mu nzira y’izindi nabo imbaraga zabo ziba nke kugeza ubwo uwo mu Masayi yahise akubita umukandara ku ipini y’iyo modoka ikabona guhaguruka.

Celebzmagazine.com ikimara kugera aho ibyo byabereye, yatangarijwe n’abantu bazi neza aba Masayi ko ubusanzwe bisaba kumvikana nabo ku kibazo cyangwa amakosa ubasanzemo kugira ngo wirinde indi nkurikizi y’ibisa nk’ibi byabereye Nyabugogo.

Hari uwagize ati: “njyewe nigeze kugura nabo ikofi dushyamirana ku giciro cyayo birangira igihumbi nari ngarujwe kuri bitanu twari twemeranyijwe mugenzi w’uwo twaguze amwemeje ko muhenze nanze kukibaha bambwira ko nzakiburana n’iyo kofi birangira koko ya kofi mbyutse nyiburira mu ipantaro nari naraye nyibitsemo.”

Abandi benshi nabo baduhamirije ko nta mu Masayi ujya afatwa ngo arinde agezwa muri gereza kuko ngo hari imiti bifashisha mu gutsirika ababa babakurikiranye.

Iyo modoka yerekezaga kuri Gereza ya Gikondo yahise ijyanwa guparikwa kuri sitasiyo iri munsi gato yo kwa Mutangana mu gihe Polisi yari irimo kugerageza gukura abantu mu muhanda ubwo bari baje kwihera ijisho, ni mu gihe kandi umu Masayi we yahise agenda ubwo yari akimara kurekurwa no gusubizwa ibicuruzwa bye.

VUNINGOMA David – Celebz magazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *