Nyabugogo:Umujura yagonzwe  arapfa yiruka ahungana ibyo yaramaze kwambura 

Mu ihuriro ry’imihanda riri haruguru gato ya gare ya Nyabugogo habereye impanuka y’ikamyo yagonze umusore wo mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko  wari  urimo yiruka mu muhanda ubwo yari akimara kwambura umuturage amafaranga  n’ibyangombwa byari mu ikofi, uwo muturage yari akuye mu mufuka agiye kwishyura umumotari amafaranga y’urugendo rwari rugiye kwerekeza i Kamonyi mu ntara y’amagepfo y’u Rwanda.

Ibi byabaye mu masaha ashyira saa saba za mugitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 7 mutarama 2019, ubwo umuturage witwa Muhawenimana James yari agisohoka  mu kabari ahazwi nko kuri (vision) amaze gufata kamwe agiye kwerekeza i Kamonyi aho umuryango we uherereye, akimara gukura ikofi  mu mufuka umujura arayimwambura yirukankira mu muhanda wari urimo ugendwamo n’amamodoka menshi , ako kanya ahita ahubirana n’ikamyo itwara umucanga ifite purake nimero (RAD 454 E) iramugonga ako kanya ahita ahasiga ubuzima.

Celebzmagazine.com ikimara kugera aho iyo mpanuka yabereye yatangarijwe na nyir’ukwamburwa ariwe Muhawenimana uri mu kugero cy’imyaka 40 y’amavuko ko nawe ubwe yatunguwe kandi akanababazwa n’ibyari bikimara kuba,  kuko ngo amafaranga yambuwe yari agiye kuyaha abana imuhira ngo bazayagure ibikoresho by’ishuri.

Yagize ati: “njyewe ubusanzwe nkorera telephone  muri gare ya Nyabugogo, nari ngiye kwerekeza mu rugo rero ngo ndebe uko abagize umuryango wanjye bamerewe ndetse mbonereho no gushyikiriza abanyeshuri  amafaranga bagombaga kuzifashisha bari ku ishuri kuko igihembwe cya mbere kiri hafi gutangira, natunguwe rero kandi nanababazwa n’ibimaze kumbaho kuko ya mafaranga nari bushyire abana nari nyabuze nyareba ndetse n’uyatwaye  nawe akaba ntacyo amumariye ahubwo birangiye ahatakarije ubuzima kubwo kwikanga ko yafatwa akayamburwa.”

Bamwe mu baturage babonye iyi mpanuka  iba nabo  badutangarije ko iyo kamyo yaturukaga ku Muhima  yihuta  kuburo n’uwari ayitwaye atari kubona uburyo  ahagarara cyangwa ngo abererekere nyakwigendera nawe wari kwiruka  agana  mu nzira yayo.

Umwe muri bo utifuje ko amazina ye atangazwa  yagize ati: “uriya mujura mu kwirukanka kwe ntiyigeze atekereza ko ari mu muhanda uri kugendwamo n’ibinyabiziga, ari nayo mpamvu yagonzwe kuko  uwari atwaye ikamyo we yatunguwe no kubona umuntu  yituye mu mapine yayo.”

Yakomeje avuga ko uwo mushoferi yagerageje guhagarara ariko bikarangira nyakwigendera yamaze kwitaba Imana.

Umuvugizi wa polisi ishami ryo mu muhanda SSP Jean Marie Viane Ndushabandi  yatangarije celebzmagazine.com ko ibirebana n’iyi mpanuka bikiri gukorwaho iperereza agira n’ubutumwa agenera abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati: “nibyo koko ikamyo itwara umucanga ifite purake RAD 454 E  yaturukaga ku Muhima yagonze umusore wari urimo yiruka mu muhanda mu masaha y’isaa saba z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere ahita ahasiga ubuzima, iyo mpanuka ikimara kuba police yahise itabara isanga uwo musore yamaze gushiramo umwuka, umurambo we uhita ujyanwa kwa  kwa muganga n’imodoka ya police Medical-Legal Van mu gihe hagikomeje gukorwa  iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka, tukaba dusaba rero abantu kujya birinda kwambukiranya  imihanda batabanje gushishoza kuko ari nacyo cyateye iriya mpanuka, ikindi tubasaba ni ukujya barya utwo bavunikiye bakirinda ibyaha by’ubujura n’urugomo  kuko uwo bigaragayeho abihanirwa  n’amategeko.”

Kugeza ubwo twari tugitunganya iyi nkuru amazina n’indi myirondoro bya nyakwigendera  ntibyari byamenyekana kuko ubwo yahitanwaga n’impanuka nta byangombwa yari afite.

VUNINGOMA David – Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *