Nyabihu:Abaturage barasaba kwegerezwa imbuto y’ibirayi

Abaturage batuye mu mirenge, Jomba, Karago,  Muringa, Shyira ho mu karere ka Nybihu barasaba kwegerezwa imbuto n’ifumbire y’ibirayi  bakajya babikura hafi batagombye gukora urugendo rurerure.

Bamwe mu baturage bahinga ibirayi muri aka karere bavuze ko ntaho bafite ho gutuburira ibirayi bituma umuhinzi wabyo akora urugendo rurerure gushaka imbuto y’ibirayi  mu karere ka Burera na Musanze two mu ntara y’Amajyaruguru ibintu bibagora. Bagize ati”Biragoye  kuko ntaho dufite hatwegereye twavana imbuto y’ibirayi ukeneye kubihinga ajya gushakira imbuto mu Kinigi (mu karere ka MUSANZE ) cyangwa ahitwa Nyagahinga ( mu karere ka Burera  ) ibintu bitubangamira cyane  kuko umuntu ashobora gukora ibirometero 30 ajya gushaka imbuto y’ibirayi.

Barasaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha uburyo bazajya babona imbuto n’ifumbire by’ibirayi kuko  ngo ibyo batakaza bakora mu buhinzi bw’ibirayi usanga ntaho bihuriye n’inyungu bavana mu mu usaruro wabyo ibintu bavuga ko bibatera igihombo gikabije

Image result for Simpenzwe Pascal umuyobozi w’akarere ka Nyabihu

Simpenzwe Pascal umuyobozi w’akarere ka Nyabihu w’ungirije ushinzwe ubukungu avuga ko iki kibazo nabo bakizi nk’ubuyobozi bw’aka karere gusa ngo kubufatanye n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubuhinzi (RAB) bagiye gukora ibishoboka maze iki kibazo bagishakire umuti.Ati”Nibyo koko iki kibazo kirahari ariko imbogamizi tugifite haracyari aho batuburira  imbuto z’ibirayi hake mu gihugu gusa natwe iki kibazo turakigira icyacu kubufatanya na RAB tuzegereza abaturage imbuto z’ibirayi”

Related image

Ikibazo cy’ubucuruzi n’ubuhinzi  bw’ibirayi gikomeje kuba  ingorabahizi mu turere tw’intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba tubihinga kubwinshi  aho nyuma y’uruzinduko abayobozi bakuru muri Guverinoma barimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’uw’ubuhinzi n’ubworozi bagiriye mu turere twa Nyabihu, Rubavu, Burera ndetse na Musanze bagaragarijwe imbogamizi zikigaragara mu buhinzi bw’ibirayi  ,banzuye ko abahinzi b’ibirayi ari bo bigurishiriza umusaruro wabo n’inyuma y’igihe kirekire ubucuruzi bw’ibirayi bukorwa n’inzego zitandukanye  .

Eric TWAHIRWA-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *