Nyabihu:Abagana isoko rya Kora biyambaza imirima,imigezi,inkengero y’amazu bigasimbura Imisarane(Toilette)

Bamwe mu bagana isoko rya Kora riri mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu bavuga ko babangamiwe no kuba ubwiherero bw’iri soko bumaze imyaka itanu bufunze ibintu bituma biherera mu masambu y’abarituriye bikabateza indwara zikomoka ku mwanda.

Image result for matieres fecales

Abacuruzi bashakira ubwiherero mu mirima y’abaturiye isoko

Abagana iri soko bavuga ko mu myaka itanu ishize aribwo ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bwafunze ubu bwiherero buvuga ko bwubatse nabi kuva icyo gihe ntibongeye kubufungura bituma abashaka kwiherera byoroshye bikinga ku nkuta zinzu baba bakeneye ibikomeye bakajya gutira ubwiherero babubima bakikinga mu masambu ari hafi yiri soko,abo twaganiriye bavuga ko bibabangamira cyane.Bati: ”Ubu bwiherero bumaze imyaka itanu bufunze ibintu bitubangamiye cyane kandi iyo umuntu agiye kwihagarika mu murima w’abandi bamwirukaho ibintu bitubangamiye kandi ikibabaje kurushaho dusabwa amafaranga y’umutekano”

Barasaba ubuvugizi bwa buri rwego rubifitiye ububasha kuko ngo batangiye guhura n’ingaruka z’umwanda ukomoka kukuba biherera ku musozi kandi hari ubwiherero bw’iri soko

Bagize bati “Badufashe baturenganure kuko hari abana baba bari mu kigero cyo gukambakamba bahura n’uwo mwanda uri mu mirima iri hafi aha bagatamira ibintu bibatera indwara zitandukanye “

Mukandayisenga Antoinette umuyobozi w’akarere ka Nyabihu avuga ko icyo kibazo bakizi abaturage bakibagejejeho gusa muri iyi ngengo y’imari ya 2018/2019 ikibazo cy’ubu bwiherero kirakemuka yagize ati “Iki kibazo turakizi kuko abaturage bakitugejejeho mu minsi mike kirakemuka kuko mu ngengo y’imari ya 2018/2019 niho gikemuka”

Uretse abaturage bakomoka muri aka karere ka Nyabihu ,iri soko rikoreramo abaturage baba baturutse mu turere twa Rubavu,Ngororero na Musanze

 

Eric twahirwa-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *