NYABIHU :Ubwoba ni bwinshi ku baturage batuye mu murenge wa Rurembo

Abaturage bo mu murenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu bagituye mu misozi ihanamye, bavuga ko bugarijwe n’ibiza by’imvura bikomeje kwangiza ibyabo

Imirima n’amazu biratwarwa n’isuri

Abaturage bo mu murenge wa Rurembo batuye munsi y’imisozi batangaza ko bugarijwe n’ibiza by’imvura byangiza imirima yabo amazu ndetse n’ibindi.. ngo kuba bagituye mu manegeka  nuko ntabushobozi bafite, umwe muri abo baturage twaganiriye batubwiye ko ubu babayeho mu buzima bugoranye kuko iyo imvura iguye barahunga yagize ati

Muri iki gihe cy’imvura inkangu n’isuri biri kutwimura, ntawaguma munzu imvura iri kugwa kuko dushobora kujyanwa n’isuri mu byukuri iyo imvura iguye tujya kugama kuri bagenzi bacu bataba mu manegeka, imirima yacu ibyo twahinzemo ntamusaruro dutegereje kuko byose byajyanwe n’amasuri’

Ku bijyanye n’igihe bateganya kuzavira muri aya manegeka bavuga ko ntabushobozi  bafite bagomba kuzategereza uruzababaho. Umwe mu baturage batuye mu manegeka yagize ati

Iyo twese tugira ubushobozi twari gutura ahantu hazima ariko kubona ikibanza ahantu hadateye ibibazo birahenze bidusaba amafaranga kandi nta bushobozi dufite, nukuvuga ngo ntawakwinjira mu isambu y’abandi utayiguze turasaba reta kudufasha

Ndandu Marcel umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rurembo  avuga ko muri uwo murenge hari aho bakase ibibanza byo gutuzamo  abakuwe mu manegeka, akabiheraho abasaba guhindura imyumvire yabo yo kumvako bakwiye gukomeza gutura k’ubutaka gakondo.

Yagize atiHari ibibanza byakaswe mu mirima yabaturage bigomba kuzatuzwamo abari mumanegeka ntituramenya neza igihe bazabigiramo ariko turashishikariza abaturage kubanza guhindura imyumvire yo gutura ku butaka gakondo ubundi bazature muri ibyo bibanza’

Uko niko abenshi bakomeza gusenyerwa n’imvura

Umurenge wa Rurembo n’umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu hakaba hakigaragara abaturage batuye mu misozi ihanamye bakaba bifuza ko bakurwamo bakegerezwa abandi mu midugu ariko nanone ngo haracyari abaturage bagifite imyumvire yo gutura k’ubutaka gakondo ikibazo ubuyobozi bwahagurukiye kugirango bahangane nacyo.

ERIC TWAHIRWA-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *