Nyabihu: Ibura ry’amazi riteje inkeke,imiryango irenga 500 ibayeho itariho

Mu kagali ka Ryinyo mu murenge wa Kintobo abaturage bacukuye umwobo bashaka amazi nyuma yuko bari bamaze igihe kirekire nta mazi babona kandi n’ubuyobozi bwarayabijeje amaso agahera mu kirere.

Image result for Ikibazo cy'amazi

Abaturage bo muri aka kagari ka Ryinyo bavuga ko nubwo bishakiye ibisubizo bagacukura uyu mwobo bagamije gushaka isoko y’amazi bikabakundira bakayageraho, nubwo ari mabi bavuga ko bigoranye ko  umugore utwite cyangwa umwana bitoroshe kuhavoma kuko bisaba imbaraga kugira ngo uvome aya mazi bitewe n’umubare munini uhavomera ndetse n’uburyo bwo kuyavoma.

Bagize bati “ ubu ntamwana cyangwa umugore ushobora kuvoma aya mazi kuko iyi soko niho abaturage baka kagari bavomaho kuzuza i jerikani bitwara hagati y’iminota 15 na 20 winjiye muri iki cyobo , umuvundo w’abantu nawo ntushobora gutuma abanyembaraga nke bahavoma”

Bahereye ku mbogamizi baterwa no kutagira amazi meza barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubafasha bakayabona kuko ngo nubwo ari hake mu tugari bahana imbibe bafite amazi meza ngo bo nta nahamwe ushobora kuyabona haba mu gihe cy’izuba cyangwa mu mvura bagize bati “ mu tugari duhana imbibe hari hamwe ushobora kubona amazi meza ariko twe ntanahamwe ushobora kuyabona turasaba ubuyobozi kudufasha bakaduha amazi meza kuko barayadusezeranije”

Related image

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kintobo bwana HAKIZIMANA Innocent avugako icyo kibazo bacyizi gusa ngo bahura n’imbogamizi z’uko akarere ka Nyabihu ari akarere k’imisozi miremire bityo kubona amasoko bigoranye gusa ngo bari kuhakorera inyigo ngo batange amazi meza

Yagize ati “icyo kibazo turacyizi gusa duhura n’ikibazo cyuko dutuye mu karere k’imisozi miremire bityo kubona amazi meza biragoranye gusa natwe ntabwo twicaye turi gukora inyigo”

Imiryango irenga 500 niyo ifite ikibazo cyo kutagira mazi meza cyangwa ngo bayagereho ku buryo bworoshye ibi biba intandaro yindwara zituruka ku mwanda zikunze kugaragara muri aka karere.

ERIC TWAHIRWA-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *