Nyabihu: Abaturage bajujubijwe n’abajura bacukura amazu bakanasarura imyaka kumanywa y’ihangu

Abaturage batuye mu murenge wa Mukamira mu karere Nyabihu bavuga ko babangamiwe n’abajura bacukura amazu y’abaturage ndetse ngo abo bajura basarura ku manwa yihangu imyaka  bahinze mu mirima yabo

Abo baturage batuye mu midugudu inyuranye yo mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu bavuga ko bugarijwe n’abajura biba imyaka y’abaturage mu gihe itarasarurwa ngo kandi abo bajura ntibanatinya no gutobora amazu y’abaturage kuko ngo bagusanga mu rugo ku manwa cyangwa nijoro bagatwara ibyawe  munzu wicaye aho. Uwo twaganiriye yagize atiTurambiwe abajura baba muri uyu murenge barabona imyaka yeze bakaza gusarura ntacyo tukivuga bigize abayobozi b’uyu mudugudu ntacyo twabatwara  twarumiwe kuko usanga arabasore tutishoboje ngo tubakumire”

Image result for Nyabihu abajura

Aba baturage bavuga ko niyo abo bajura bafunzwe bahita barekurwa n’ubuyobozi ukabasanga mu midugudu bagatangira kugutera ubwoba ko noneho wikozeho ugasanga barigamba ku baturage, bakabiheraho basaba ubuyobozi kubafasha guhangana n’ibyo bisambo kuko bo barananiwe . umwe muri bo ati

Nsigaye ndara hanze ndinze ibyanjye ndibaza niba mu yindi mirenge nabo ariko babaho, ndumva nazimuka ariko imitungo yanjye iri muri uyu murenge , ikitubabaza nuko tutafungisha aba bajura kuko iyo batwawe n’inzego za z’umutekano bahita babarekura bakakabaduteza”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukamira Munyasengo Fred arizeza abaturage ko biyemeje gufatanya na police kugira ngo bahangane n’ibyo bisambo bikoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati yego iki kibazo kirahari ariko ababikora baba bakoresheje ibiyobyabwenge icyo tugiye gukora rero turabanza duhashye ibiyobyabwenge nyuma tuzamenye ababikoresha tubahashye ninabwo tuzafata ukekwaho wese kubikoresha ibi tuzabikora twifashishije inzego z’umutekano na polisi

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo umuyobozi w’umurenge wa Mukamira avuga kandi ko ko biyemeje gushyira imbaraga mu kongera amarondo bicungira umutekano iwabo mu midugudu.

Eric TWAHIRWA-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *