Nyabihu :Abakobwa basaga 700 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda

Mu mibare yashyizwe ahagaragara n’Akarere ka Nyabihu yerekanye ko abana b’abakobwa bakiri munsi y’imyaka 18 barenga 700 batewe inda, ibintu bihangayikishije aka Karere kuko iyi mibare ikomeza kwiyongera.

Related image

Ibi byagaragajwe mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya inda zitateguwe no gushyingira abana b’abakobwa batarageza ku myaka 18 cyabaye mu cyumweru gishize, aho aba bana berekana ko bagifite imbogamizi zo kutaganirizwa ku buzima bw’imyororokere bakiri bato.

Bamwe mu bana bahuye n’ikibazo  baganiriye n’umunyamakuru wa Celebzmagazine.com , bavugako kuba ababyeyi babo batarabaganirije ku buzima bw’imyororokere  ari kimwe mu bituma bishora mu busambanyi

Maniraguha Console ni umwe muri bo wabyaye afite imyaka 15 yagize ati «Ndi mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, nagiye mu mihango ,abanyeshuri  barankomera ngira isoni, ngeze mu rugo mbaza Mama arambwira ngo nimve mu ishuri nakuze, nakomeje kuyijyamo nkababara mu nda cyane, umusore duturanye ambwira ko atanga umuti, anshora mu busambanyi, maze kubyara mu rugo bampa akato nshaka ndi muto, urugo rurananira n’umwana arapfa, ariko iyo Mama aza kunsobanurira neza sinari kwemera ko banshuka.”

Nyiramwiza Clarisse nawe ati “ Nabyaye mfite imyaka 16 , nkimara kubona imihango nabibajije ababyeyi bambwira nabi cyane ngo nabaye indaya, mbaza bagenzi banjye nabo bambera inshuti mbi batuma nishora mu busambanyi, rwose ababyeyi bumve ko kuturera atari ukutwambika, kutugaburira no kuturihira amashuri, ahubwo badusobanurire ku buzima bw’imyororokere hakiri kare.”

Mukakimenyi Floride ni umubyeyi ufite abana babiri babyaye ari bato yemeza ko kutaganiriza abana ari kimwe mu bituma batabibonamo

Ati “Mfite abana babiri b’abakobwa babyaye biga mu mwaka wa kane, ahari iyo nza kubaganiriza hakiri kare ku buzima bw’imyororokere ntabwo byari kubabaho, kuko iyo umuganirije neza akwibonamo bigatuma akubwira byose, nagira inama ababyeyi kujya batega amatwi abana  kuko iyo agize ikibazo biba ingaruka ku muryango wose, bakaba banakuramo indwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina.”

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Nyabihu Dusenge Piere avuga ko, nabo bagifite akazi gakomeye ko kwigisha

Yagize ati “ Imibare y’abana babyara bakiri munsi y’imyaka 18, iracyari hejuru cyane mu Karere kacu kuko abarenga 700 mu mwaka ushize wa 2017 bose barabyaye, bigaragara ko dufite akazi ko kwigisha ababyeyi n’urubyiruko kugira ngo dukomeze kwirinda ingorane zituruka ku kubyara bakiri bato.twatangiye kubikora twizera ko bizatanga umusaruro mwiza.”

Muri aba bakobwa basaga 700 babyaye bari munsi y’imyaka 18 mu Karere ka Nyabihu umunani muri bo babyaye bari munsi y’imyaka 15, mu gihe Aka Karere kari mu turere 10 dufite abana b’abakobwa benshi babyara bakiri bato, hakaba harashyizweho amakarabu arenga 40 yo kurwanya iki kibazo.

 

Eric Twahirwa-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *