Nubwo ndaswaho imyambi na Satani n’abambari be zinzacika intege-Jeff Ajay 

Siboniyo Yussuf wahisemo gukoresha izina ry’ubuhanzi rya Jeff Ajay,mu ndirimbo nshya  “Nibebe”yashyize ahagaragara yumvikanamo ubutumwa busubiza intege abahamagariwe gukora umurimo w’Imana kuko Satani aticaye.

Umuhanzi Jeff Ajay yasobanuye uko yajyaga mu bapfumu kubera karande yari yaraturiweho

Iyi ndirimbo ifite iminota 3 n’amasegonda 25,iririmbye mu ndimi 3 Ikinyarwanda,Igiswahili n’Igihinde.Yatangiye adusangiza uko igitekerezo cyaje.

Ati”Ku ntangiriro njya kuza mu murimo wo guhimbaza Imana cyari igihembo  nahisemo cyo kwitura Imana bitewe n’ibyiza yagiye inkorera.Naje muri uyu murimo nizera ko abo nsanze duhuje umugambi wo gukorera Imana ariko nsanga atariko bimeze kuko harimo ababijemo bagamije inyungu atari ugukorera Imana. Ikindi ntarukundo nigeze mbasangana nk’uko nabitekerezaga ariko naje gusobanukirwa ko bafite undi bakorera ariwe Satani bityo bigatuma bamwe na bamwe umurimo w’Imana bawitiranya n’ubujura.”

Iyi ndirimbo yumvikanamo umuhanzi Jeff Ajay avuga ko  nubwo bimeze gutyo Imana ifite imbaraga kandi iramukunda niyo mpamvu adateze gukorera Satani. Ati”Mana nubwo ntsikiye nanijwe ntundekure sinifuza kugwa.”

Ni nyuma y’uko Jeff Ajay aheruka gushyira ahagaragara ubuhamya bw’ibyo yeretswe n’Imana hakubiyemo amarozi yoherezwaga n’umwe mubagize umuryango we byatumye ahagarika kuririmba indirimbo zisanzwe yiyegurira gukorera Imana akemeza ko bugiye guhagarika abiyambaza imbaraga z’abapfumu.

Yasoje ikiganiro avuga ko uyu mwaka yiyemeje kurwanya Satani n’abambari be abinyujije mu ivugabutumwa ry’indirimbo ze ndetse asaba abatuye isi kwimika urukundo kuko aribwo buryo Satani akoresha yimika urwango.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YE NSHYA “NIBEBE”




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *