Ntibyumvikana uburyo umwana w’umuyobozi w’idini anywa amata uw’umuyoboke ngo agwingire-Guverineri Gatabazi 

Nyuma y’igikorwa cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa mu gihugu hose, umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru bwana Gatabazi Jean Marie Vianney arasaba abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu ntara ayoboye  kugira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abayagana.

Image result for Gatabazi Jean Marie Vianney

Mu nama iba kabiri mu mwaka ihuza abayobozi batandukanye mu nzego za leta n’ubw’amadini n’amatorero akorera mu ntara y’Amajyaruguru,abayobozi b’amadini n’amatorero bahize ko bagiye gukora ibishoboka byose bagaharanira impinduka mu mibereho y’abayoboke bayo ni mu gihe usanga hari amadini afite abayoboke barangwa n’ikibazo cyo kugwingira ,isuku nke amavunja n’ibindi.

Abo twaganiriye bagize bati “Nibyo koko hari bamwe muri twe bigize ba sibindeba bakumva ko umurimo wabo waba uwo kubwiriza ubutumwa nyuma bakabona ibyo bagenerwa n’abo bayobora nyamara bakiyibagiza ibibazo biri mu madini yabo, ubu rero twasabwe na guverineri kuba umusemburo w’impinduka nziza mu mibereho y’abayoboke bacu kuko kumva ko mu idini uyobora harimo abarwaye bwaki n’abagwingiye ntacyo waba ukora”.

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko imibereho myiza igaragara mu ngo z’abayobozi b’amadini yakagombye kugaragara mu ngo z’abayoke .Ati”ntakuntu mu rugo rwa Pasteri banywa amata ngo mu rugo rw’umuyo

boke haboneke igwingira cq bwaki kandi akenshi ayo mata aba yagurishijwe aturutse mu bayoboke bishoboka kuba ari imyumvire mike y’ababoyoke cq ari ubukene , ikiba gisigaye rero ni uruhare rw’umuyobozi mu kwigisha ndetse no gufasha umwizera w’itorero ayoboye

Ibindi byaganiriwe muri iyi nama harimo aho insengero zigeze zuzuza ibyo zitari zujujuje byatumye zimwe muri zo zifungwa

ERIC TWAHIRWA-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *