NTIBISANZWE: Bwa mbere mu myaka irenga 100 habonetse igisamagwe cy’umukara muri Afurika

Abahanga mu bumenyi bw’imyamanswa bavumbuye igisamagwe cy’umukara mu gihugu cya Kenya, ibintu bitari bisanzwe ku mugabane wa Afurika kuva mu myaka irenga 100 ishize.

Ikipe y’abashakashatsi mu by’imyamanswa baturutse mu kigo ‘Institute for Conservation Research of the San Diego Zoo Global’cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika bafatanyiye n’abo muri Kenya bemeje ko babonye ndetse bakanafata amashusho iyi nyamanswa mu cyaro cy’ahitwa Laikipia mu majyaruguru y’umurwa mukuru Nairobi.

Nicholas Pilfold warukuriye iri tsinda, abinyujije kuri instagram ye, yavuze ko ubu bwoko bw’ibisamagwe byakekwaga ko buhaba ariko nta gihamya irabigaragaza.

Akomeza avuga ko ubusanzwe ibisamagwe by’umukara bidakunze kuboneka ku isi, kuko bifite 11% muri rusange, ariko muri Afurika ho bikaba ari nk’igitangaza kubibona.

Igisamagwe cy’umukara cyaherukaga kubonwa muri Afurika mu mwaka w’1909 i Addis Ababa muri Ethiopia; bivuze ko hari hashize imyaka 110.

Ubu bushakashatsi bwabo buherutse gusohoka mu kinyamakuru The African journal of Ecology muri Mutarama 2019.

Izi nyamanswa zikunze kuboneka mu gace gakikije umurongo wa Equateur, mu majyepfo y’Asiya ndetse no mu duce turangwamo imvura nkeya ariko nanone hatari nko mu butayu, bihura neza n’ikirere cyo muri aka gace (Laikipia) ko muri Kenya nk’uko ubu bushakashatsi bwabigaragaje.

Ikinyamakuru New York Times cyanditse ko aba bashakashatsi bashyize cameras 8 aha mu gace ka Laikipia kuva muri Gashyantare kugeza muri Mata 2018.

Mu mashusho yagiye afatwa n’izo cameras mu bihe by’ijoro, hagaragayemo igisamagwe cy’umukara kikiri gito cyazaga gushoka ku iriba ryari hafi aho, naho mu mashusho ya kumanywa hari aho cyagaragaye kiri kumwe n’kindi nacyo cy’umukara gikuze bikekwa ko ari nyina.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *