Ntibikiri ibihuha!! Sibomana Abuba yamaze gusinya amasezerano y’ imyaka 2 muri APR FC

Umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa yamaze gutangaza ko umukinnyi Sibomana Abuba yamaze gusinyishwa n’ ikipe y’Ingabo,nyuma y’ amezi make agera kuri 6 agarutse muri Rayon sports.

 

Image result for Sibomana Abuba
Umukinnyi Sibomana Abuba yaje kugaruka mu Rwanda ,aho yaramaze imyaka ibiri 2 mu gihugu cya Kenya aho yakiniraga muri Gormahia,Abuba akiva muri Kenya yahise abanza gusinyana amasezerano n’ ikipe ya Rayon sports y’ amezi 6, gusa bisa naho bitamukundiye kuko yarafite invune yakuye muri Kenya.

Iyi kipe ya APR FC mu munsi mike yarimaze kugura undi mukinyi Omborenga Fitina avuye muri Slovakia mu ikipe ya Topolcany,nubwo kugeza ubu atarabona ibyangombwa ngo yemererwe gukina ntampungege.

Nyuma y’amarushanwa ya Kagame Cup nibwo Abuba Sibomana yashimwe n’iyi kipe Gormahia ,baramugura bamusinyisha amasezerano y’ imyaka 2 muri iyi kipe Abuba yahitwaye gitwari,yaje gufasha Gormahia mu gutwara igikombe cya champion.

Nibwo akimara kuva muri Gormahia Rayon sports yahise imufata akayikinira amazi 6 yose,akanabafasha kwegukana igikombe cya 2 muri champion hano mu Rwanda .

Image result for Sibomana Abuba

Nyuma ntabwo bamwongereye amasezerano,ariko we ntakibazo yari afite kuko yifuzwaga n’andi makipe akomeye abarizwa hano mu Rwanda, aho twavuga nka As de Kigali,ariko Abuba we yemerera APR FC.

Jimmy Mulisa aganira na TV10,Yagize ati” Sibomana Abuba ni umukinnyi wacu ntampinduka ari kwitabwaho n’ abaganga nyuma gato araba ari mu kibuga ntakibazo”.

David MAYIRA-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *