Ntapfunwe gushyingirwa umugore atwite n’icyimenyetso cyerekana ko mbyara”-Clapton Kibonke

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Sinema nyarwanda Mugisha Emmanuel Clapton uzwi nka  Kibonke, yemeye ko yasezeranye n’umugore we utwite inda nkuru ndetse ahamya ko ari uburyo bwiza bwo kumenya ko umugore we abyara.

Related imageKuwa 18 Ukwakira 2018 nibwo mu binyamakuru bikorera hano mu Rwanda ndetse no kumbuga nkoranyambaga hakwirakwije amafoto agaragaza umunyarwenya Kibonke yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mutoni Jacky utwite inda nkuru.

Aganira na Celebzmagazine.com impamvu yo kuba yarahisemo kubanza gusezerana n’umugore we yarabanje kumutera inda cyane ko biba bidasanzwe ko umugore asezerana atwite kurwego biba bibonwa na buri wese. Yagize ati”Umugore wanjye aratwite n’icyimenyetso cyerekana ko mbyara”.

Si Clapton gusa ushyingiwe umugore atwite, ni ingeso imaze gusakara mu gihugu ndetse urubyiruko rwishi bayihimbye izina ngo ni ukwaka avance

Image result for Mugisha Emmanuel Clapton uzwi nka  Kibonke

Hari ingero nyinshi z’ibyamamare mu bahanzi n’abasanzwe bashyingirwa hatarashira umwaka ukumva ngo bibarutse,ababazi bakemeza ko bashyingirwa barabanje guterana inda.Ikibabaje ni uko hari ababikora ugasanga bisojwe n’umubabaro abatewe inda bagatereranwa umwana akabura se nyina akirya akimara.

Mugisha Emmanuel Clapton wamamaye nka Kibonke mu gutera urwenya(comedy) biba akarusho ubwo yakinaga muri filme y’uruhererakane ya seburikoko kuri ubu akaba amaze kuba icyamamare hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *