Ntakadashira! Byagezeho Kim Kardashian asaba gatanya n’umugabo we Kanye West

Aba ni abantu bavuzwe cyane mu rukundo rukomeye ibyamamare Kanye West na Kim Kardashian ariko ubu umwe arifuza gutandukana n’undi.

Amakuru yaba bombi yuko bifuza gatanya bije nyuma yuko bamaze iminsi mike umubano wabo warajemo agatotsi kugeza aho umuraperi Kanye West yimutse n’ibintu bye akajya gutura hawenyine asize umugore we n’abana bane.

Ikibazo gikomeje kwibazwa n’abenshi n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bwa Kanye West nimba ntagaruka bizagira ku cyemezo cya Kim Kardashian cyo kugabana uburere bw’abana babo 4, kubera ko buri gihe habaye urusobe rw’umutekano kandi ibyo ntibizahinduka.

Nkuko TmZ ibivuga ivuga ko nubwo iyi gatanya ishobora kubaho bishobora kutazabangamira buri umwe ko ari nka 50/50. Kuko kumibereho y’abana bizanzurwa n’abo ubwite hagati ya Kanye West na Kim Kardashian.

Mu minsi ishize Kanye West ku mugaragaro yagiye munzu yabanagamo na Kim Kardashian mu mujyi wa Calabasas ho muri Calfornia arikumwe n’imodoka zishinzwe kwimura abantu. Kanye akaba yarasohoye icyitwa ikintu cyose atunze cyabaga aho maze arabipakira abijyana Wyoming aho amaze igihe yibana wenyine.

Umuryango wa Kanye West na Kim Kardashian babyaranye abana bane

REBA VIDEO HANO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *