Ntagushidikanya 2019 MC Tino aritegura ubukwe 

Ni kenshi umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba MC Tino  abafana bamubaza uko ahagaze mu rukundo n’igihe ategura ubukwe akarya indimi.I yi nshuro yakuyeho urujijo ngo ntagushidikanya 2019 irasiga akoze ubukwe. 

Image result for MC Tino

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho ari kumwe n’umukecuru w’umuzungukazi bameze nk’abari gusezerana imbere y’amategeko, ibihuha bikwira ko noneho MC Tino yarongoye nubwo yashatse umukecuru rukukuri.

Ibi ntibyari byo kuko aba bombi bari bagiye gushyikira abari bakoze ubukwe, batagaragaraga mu mafoto.MC Tino yakuyeho urujijo yemeza ko afite umukunzi bamaranye imyaka ine, gusa ngo birinze gukora ubukwe kuko uyu mukobwa akiri kwiga muri kaminuza.

Image result for MC Tino

Yagize ati “Umukunzi ndamufite tugiye kumarana hafi imyaka ine, azarangiza kwiga umwaka utaha. Ni ibintu twapanze kuko urumva umuntu ari ku ishuri, agiye no mu byo kwitwa umugore w’umuntu akabifatanya n’amasomo, ni ibintu bitari byiza. Agomba kurangiza kwiga, ubundi tukabipanga kuko twese twujuje imyaka….erega nawe aba abishaka .”

Uyu mukobwa wiga hanze y’u Rwanda, MC Tino yavuze ko amutegereje i Kigali muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani tugiye kwinjiramo, ku buryo yiteguye kumwereka inshuti, agakuraho urujijo ku bibazaga impamvu atarongora.

Image result for MC Tino

Yavuzwe mu rukundo n’umuhanzikazi mu Rwanda Tonny

Tubibutse ko yitegura kumurika Album ye yambere taliki ya 8 Ukuboza 2018  ahitwa Wakanda Villa azafatanya n’abahanzi barimo Uncle Austin, Dj Pius, TBB, Allioni, Khalifani, Gabiro Guitar

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *