Ntabwo dushaka gushyira Messi mu bibazo, ntabwo yari yakira-Umutoza Valverde

Umutoza w’ikipe ya FC Barcelone, Ernesto Valverde yatangaje ko Lionel Messi wavunitse, atazakina umukino iyi kipe izakina na Inter Milan muri Champions League, ngo kuko atari yakira 100%.

Lionel Messi yavunikiye mu mukino wabaye mu kwezi gushize, ubwo FC Barcelone yakinaga ikanatahana intsinzi mu mukino wayihuzaga na Sevilla. Yavunitse akaboko k’iburyo, abaganga batangaza ko azagaruka mu kibuga nyuma y’ibyumweru bitatu.

Aganira n’itangazamakuru, umutoza Valverde abajijwe niba Messi agiye kugaruka mu kibuga mu gihe ibyumweru bitatu bisa nkaho bibura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo irangire.

Yasubije agira ati “Ni umwanzuro twaganiriyeho nk’ikipe, ntabwo dushaka guteza ibibazo Messi, twifuje ko yitozanya n’abandi ariko imyitozo itandukanye n’umukino, ntabwo muzi ibyabaye ariko ntabwo twifuje kwirengera ingaruka, twaganiriye na we, turabimusobanurira”.

Kuva yavunika, Messi yagiye ahomba imikino myinshi harimo n’uwo FC Barcelone yakinnye na Real Madrid itakibarizwamo Cristiano Ronaldo, Barca iyinyagira imvura y’ibitego bitanu.

TUGANE WIGE GUCURANGA

 Munezero Janvier/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *