Nta shuri rya Leta ryemerewe kuzamura amafaranga yakwa ababyeyi muri 2019—MINEDUC

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yasohoye itangazo ribuza ibigo by’amashuri bya leta n’ibifashwa na yo kongera amafaranga yakwa ababyeyi mu mwaka w’amashuri wa 2019.

Iri tangazo rije nyuma y’iminsi mike  abantu batandukanye binubira amabaruwa yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza amafaranga ahanitse amashuri yasabye abanyeshuri kuza bitwaje mu itangira ry’igihembwe cya mbere uyu mwaka.

Minisitiri Dr Eugène Mutimura kuri uyu wa Gatatu yari yabwiye abanyamakuru ko uburyo ibigo by’amashuri biri kongera amafaranga y’ishuri, hari impungenge ko mu minsi iri mbere hari ibigo bya Leta bitakongera kwigwamo n’abana bava mu miryango itishoboye.

Iri tangazo hari aho rigira riti: “Nta shuri na rimwe rya leta ryemerewe kuzamura amafaranga yakwa ababyeyi muri uyu mwaka w’amashuri 2019.”

Ikinyamakuru IGIHE cyanditse ko MINEDUC yamaze kwandikira Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kugira ngo uturere dukurikirane amashuri atongera gupfa kongeza amafaranga y’ishuri uko yishakiye.

Gusa iri tangazo rivuga ko ishuri rizajya rishaka kuzamura amafaranga yakwa ababyeyi, rizajya ribanza gutanda raporo y’ubugenzuzi bw’imari ku mikoreshereze y’amafaranga yatswe ababyeyi ndetse n’ayo ryahawe na leta mu mwaka ubanziriza uwo ikigo gishaka kongeramo amafaranga.

Imibare ya MINEDUC yerekana ko Kugeza mu mpera za 2017, mu Rwanda habarurwa ibigo by’amashuri yisumbuye 1,567 birimo ibya Leta 461 n’ibifashwa na Leta 871.

 
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *