Nsengiyumva Dan yiyemeje kwamagana ibinyoma n’indanini  by’aba Pasitori abinyujije mu ndirimbo

Nsengiyumva Dan wakuriye muri Chorale y’abana “Turimurugendo “ yatangiye  urugendo rugamije kwamagana abiyita abakozi b’Imana b’ibinyoma by’inda nini abinyujije mu bihangano bye.

Nsengiyumva Dan ukomoka mu karere ka Rusizi,ni umugabo wubatse ufite umwana 1 asanzwe asengera mu Itorero ry’abadiventiste.

Aganira na Celebzmagazine.com yavuze ko yanze gukomeza kurebera uko aba Christ babeshywa na bamwe mu biyita abakozi b’Imana, yiyemeza kubirwanya no kubigaragaza abinyujije mu bihangano bye (Indirimbo zihimbaza Imana).

Ati” Iyo barikwigisha mu nsengero bibanda ku ndamu zabo aho kwigisha abantu ko bazabona ubugingo buhoraho, bakabigisha gusa gutanga amafaranga ngo bahe Imana. Agakiza ntikagurishwa ni ubuntu Imana ihereza abatuye isi babishaka.Niteguye kubirwanya mbinyujije mu bihangano byanjye by’umwuka kuko Imana idasabiriza idakennye,mbese Imana ntisabiriza irihagije ndigisha abantu Agakiza k’ubuntu nta kiguzi.”

Dan akomeza ashimangira ko benshi biyita abakozi b’Imana bigisha ko Imana irimbura abantu ndetse ko nigaruka ari ishyano aho kwigisha ko abantu bazabona ubugingo buhoraho kubera ko yatanze Yesu ngo abe incungu y’abantu bose, none ibyari ubuntu byabaye amafaranga.

Nsengiyumva Dan yasoje ashishikariza abatuye isi gusoma Bibiriya kuko ari yo nzira y’ukuri n’ubugingo. Yifashishije imirongo yo muri Bibiliya Yohana igice cya Gatatu umurongo wa 16-17,hagira hati”Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka,ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”

Nanone yifashishije umurongo wa 17. “Kuko Imana itatumye umwana wayo gucira abari mu isi ho iteka,ahubwo yabikoreye kugira ngo abari umusi bakizwe na we.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZE

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *