Nsanzamahoro Denis uherutse gupfa yasimbujwe umuhungu we mu gukina Cinema

Nyuma y’urupfu rwa Nsanzamahoro Denis agasiga amarira hari n’imishinga ya filime itarangiye, Celest  uzwi mu mwuga wo gukina Cinema wanahoze ari inshuti ye yemeje ko bateranye nk’umuryango n’inshuti ze, bemeza ko umuhungu we Dudu asimbura se mu mwuga ndetse akazagaragara mu yitwa Pilato.

Celestin Gakwaya wari incuti ya Denis

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize umukinnyi wa Filime Celestin Gakwaya aganira na CelebzMagazine yatangaje ko inshuti n’umuryango ba nyakwigendera bateranye bemeza ko azasimbuzwa umuhunguwe we witwa Dudu(Junior) mu  rwego rwo kwirinda ko azibagirwa.

Ati”Ni igitekerezo nazanye kuko twari incuti kandi ntifuza ko azibagirana mu mwuga. Asize umwana w’umuhungu ufite imyaka 15 uzwi ku izina rya Dudu cyangwa Junior.Ku bw’ubucuti narimfitanye na se nanze ko azibagirana mbiganiriza umuryango we n’incuti ze barabyemera mu kwirinda ko nyakwigendera azibagirana umwana we ni ugukomeza gukumbuza se abanyarwanda .”

Dudu(Junior) agiye gusimbura se mu gukina  Filime 

Hari filime yitwa Pilato yamaze gutangira Nsanzamahoro Denis yari kuzagaragaramo yarangiye n’abazayikinamo bari bamaze kuboneka bahawe ibyo bazakina.

Iyi filme ni yo yasimbujwe umwana we w’umuhungu ariko akazanafashwa gutegurwa kugira ngo azahagararire se muri uyu mwuga.Ibi birasanzwe muri uyu mwuga.Urugero ni filme The  Fast  and the Furious, Paul William Walker yarapfuye asimbuzwa murumuna we .Undi ni Rambo wakinnye filme n’umwana we.

Celestin Gakwaya avuga ko ashimira Imana kuba igitekerezo cye cyo gusimbuza Denis umwana we cyarakiriwe neza.

Filme yitwa Pilato iraterwa inkunga na Badram usanzwe uhagarariye inzu itunganya muzika The Mane.

Denis Nsanzamahoro wamamaye muri filime nyarwanda nka Rwasa yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK Kigali  tariki 05 Nzeli 2019.

Denis Nsanzamahoro wamamaye muri filime nyarwanda nka Rwas

Ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bari bamaze kwigaragaza ku isoko rya sinema; isura ye yagaragaye muri filime ‘100 Days’, “Sakabaka” yagize uruhare mu ikorwa ryayo, ‘Operation Turquoise’ n’izindi nyinshi zamumenyekanishije birushijeho.

Mu 2006 Denis yakinnye muri filime yitwa “The Last King of Scotland” ikaba ari filime ivuga ku buzima n’ubutegetsi bw’umunyagitugu Idi Amin Dada uzwi kuba yarategetse igihugu cya Uganda mu myaka ya za 70. Ni filime igaragaramo abakinnyi b’ibihangange ku isi nka Forest Whitaker ari nawe ukina ari Idi Amin, na Kerry Washington ukina ari umugore we.

Uretse gusimbuzwa muri Filime, Denis ngo yasize asabye ko Filime yitwa Pilato izamurikwa mu buryo bwihariye bikazazenguruka igihugu.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *