No muri Covid-19 inzozi z’ umunyabugeni Bernard Birasa zakomeje kuba impamo

Umuhanzi w’ ubunyabugeni Bernard Birasa wanditse amateka akomeye mu bihangano bye bitandukanye yagiye amurika hano mu Rwanda ndetse n’ ibindi byamuritswe mu mahanga yemeza ko umuhanzi nyawe ahumekerwa n’ ibimukikije(sosiyete).

Ibi yabishimangiye mu kiganiro kigufi yagiranye na Celebzmagazine.com ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Kamena 2020, ubwo yagiraga ati” Nubwo ntavuga ko muri ibihe Isi yugarijwe na Covid-19 nirirwagaga nryamye cyangwa nkora sports icyo nzi ni uko inganzo yanjye yari yerekeye ku kintu cyari kibabaje abandi bose”.

Twifuze kubaza Bernard Birasa impamvu yari amaze iminsi ahuze , adusubiza ko umuhanzi ari umuntu kimwe n’ abandi kuko ntabwo abantu bababara ngo we abyine ahubwo ababarana nabo maze byaba ngombwa nawe akaba yakwishimana nabo.

Gusa iyo mvugo irimo inyurabwenge rityaye(philosophie radicale) kuko uyu munyabugeni yashatse kutubwira ko ibihangano mberajisho byose yakoze muri ibi bihe abanyarwanda bubahirizaga gahunda ya “ Guma mu Rugo” byose n’ ubundi byaganishaga ku isengesho risaba ko Imana yakiza abantu be yiremeye kuko ngo bageramiwe.

Ati” Nta kindi gihangano nagombaga gukora kitarebana na Covid-19 kuko niyo yari yabaye intero kandi yoretse abantu benshi ariko nkabikora mu buryo bw’ isengesho ntakambira Imana kuko nizera ko ariyo gisubizo dore iki cyorezo cyabanjije ndetse kinakomeje kwibasira abavuga ko bakomeye bafite ubushobozi n’ ikoranabuhanga ridasanzwe”.

Iki ni igihangano cya Bernard Birasa yakoze mu gihe twari muri gahunda ya “Guma mu Rugo”

Umuhanzi Bernard Birasa amaze imyaka igiye kugera kuri 30 mu mwuga w’ ubugeni akaba afite intego yo kurushaho kwamamaza umuco nyarwanda abicishije mu mpano ye.

Umunyabugeni Birasa n’ umwana we uri kuminuza (communication Visual & cartoons) muri Beaux Arts, Varsovie /Pologne

Kugeza magingo aya yafashije abana benshi b’ abanyarwanda gukunda ubugeni bamwe muri bo bagiye kubyiga ku ishuri ryo ku Nyundo ndetse n’ umwe mu bana be yagiye kurahura ubumenyi mu rwego rwo hejuru muri Kaminuza Beaux Arts muri Pologne ku Mugabane w’ I Burayi.

Tuzakomeza kubagezaho amakuru y’ uyu munyabugeni ndetse n’ abagenzi be bakorana …

Gaston Rwaka/Celebsmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *