Nizzo yaba yoherereje Clemance babyaranye inkunga imufatafata mu mugongo

Nyuma y’icyumweru  kimwe gusa Clemence Uwase wemeza ko yabyaranye na Nizzo wo muri Urban Boys apfushije umwana akababazwa nuko uwo yita se atatabaye,amakuru yizewe ariko agikorerwa itohoza yemeza ko Nizzo yohereza ingunga imufata mu mugongo.

Inkuru dukesha umwe mu banyamakuru bakorera mu karere ka Rubavu wakurikiranye inkuru yaba bombi kuva bamenyana,ku isaa tanu z’amanywa z’uyu wa Gatandatu yahamirije Celebzmagazine.com ko hari amakuru avuga ko Nizzo yoherereje  inkunga Clemance mu rwego rwo kumufata mu mugongo inkuru ikaba igikurikiranwa neza.

Uyu munyamakuru yavuze ko ngo inkunga Nizzo yoherereje Clemance yajyanywe n’inshuti ze zahafi mu bitabiriye igitaramo cya Meddy mu karere ka Rubavu n’ubwo adasobanura iyo nkunga.

Uyu mwana yitabye Imana afite imyaka ibiri, uwo nyina avuga ko ari se w'umwana ntiyigeze yegera uyu mwana

Nizzo yoherereje Clemance  inkunga imufata mu mugongo nyuma yo fupfusha imfura Photo internet

Umunyamakuru kandi ngo yagerageje kubibaza Clemance nawe yemeza ko hari ubutumwa Nizzo yamwoherereje ariko butarabashyikaho.

Ku ruhande rwa Nizzo ntacyo abivugaho,twagerageje kumuhamagara twifashishije telephone ngendanwa dusanga ifunze. Nizzo avuye ku izima nyuma y’uko abenshi bamunenze bagaragaza ko atagakwiye gutererana uwo bagiranye ibihe byiza.

Clemence Uwase mu ntangiriro z’umwaka ushize yagaragaje umwana avuga ko yabyaranye n’umuhanzi Nizzo wo muri Urban Boys, uyu muhanzi ariko ibi yarabyamaganye ahakana uyu mwana. Uyu mwana wari umaze kugira imyaka ibiri yitabye Imana uyu munsi azize uburwayi. Uwo nyina yita ko ari se w’umwana ntiyigeze amwemera ngo amubafashe kugeza ubu. Mu minsi ishize uyu mwana yararwaye bikomeye bajya kwivuza maze bamushyira mu bitaro ariko ngo ntiyabasha kubona ubwishyu bw’imiti n’ibizami bamusabaga, uyu mwana yararembye kugeza yitabye Imana kuri uyu wa gatanu apfiriye mu rugo.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *