Nizigiyimana Abdul Karim (Makenzi)yaseze mu ikipe y’igihugu y’abarundi kubera icyo yita Urwango

Nizigiyimana Abdoul Karim yari kapiteni w’Intamba mu Rugamba ubwo zabonaga ku nshuro ya mbere tike yo gukina igikombe cya Afurika, ubu yafashe icyemezo cyo gusezera mu ikipe y’igihugu.

Nizigiyimana uzwi kandi nka Makenzi yari amaze imyaka 12 akinira Intamba mu Rugamba, yabwiye BBC ko ashobora kuba atari we wa mbere, ariko ari mu bakinnyi ba mbere bakiniye iyi kipe imikino myinshi.

Byari ibyishimo byinshi kuri we nka kapiteni kwitanga na bagenzi be bagahesha u Burundi kujya mu gikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere mu mateka, gusa ibyakurikiyeho byari akababaro.

Ntiyashatse kubwira BBC amakuru arambuye ku cyamuteye gusezera mu Ntamba mu Rugamba ariko avuga ko ibyari ibyishimo byinshi byo kubona ‘qualification’ byaje no kuvamo akababaro kuri we.

Makenzi wari kapiteni w’Intamba ubwo zabonaga umwanya mu gikombe cya Afurika, yahise yamburwa icyubahiro cyo kuyobora abandi. Mu Misiri ikipe yari iyobowe na Saido Berahino.

Nizigiyimana Karim

Yari kapiteni bashaka itike bayibonye akurwaho

Ati:”Mbere y’uko tubona ‘qualification’ twarakoze bishimishije, ariko nyuma yaho hari ibitaranshimishije ndavuga nti aho kugira ngo ejo nzabone ibibabaje cyane kurushaho reka ndekere abandi bakine”.

Karim Makenzi avuga ko mbere y’uko bajya mu gikombe cya Afurika byari ibyishimo bikomeye iwe mu rugo.

Ati:”Ariko mbere y’uko duhaguruka i Burundi nasanze nari mu bantu batari no kujya mu gikombe cya Afurika, umwana w’umuntu apanga y’uko ntagenda ariko Imana iramfasha ngerayo”.

Avuga ko byamubabaje kwitanga na bagenzi be bakageza igihugu mu gikombe cya Afurika, ariko imbaraga batanze zirirengagizwa bagashaka kumusiga, ndetse avuga ko hari mugenzi we basize.

Karim Makenzi avuga ko ibi ari kimwe mu bitumye asezera mu ikipe y’igihugu kuko byamweretse ko imbere he atari heza mu ikipe y’igihugu.

Makenzi yatangiye gukinira ikipey’igihugu y’u Burundi muri 2006 akaba kuva ubwo yari umukinnyi udasimburwa. Uko kwigaragaza kwe byanamuhesheje gukinira amakipe akomeye mu Burundi, muri Congo no mu Rwanda aho yakiniye APR FC, Kiyovu Sport ndetse na Rayon Sport yigeze kubera Kapiteni.

Eric Twahirwa




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *