Niyonizera Judith abaye gatanya muri Urban Boys n’inzika y’ubuziraherezo hagati ya Nizzo na Safi Madiba 

Mu gihe cy’imyaka 10 abasore bagize itsinda ry’abahanzi nyarwanda Urban Boys  babana nk’abavandimwe,abenshi bemeza ko Niyonizera Judith ugiye gushyingirwa na Safi Madiba ashyize iherezo ku mibanire yabo ndetse Nizzo kudatumirwa mu bukwe bwabo bikuruye inzika izahoraho.

 Mu butumwa bw’amashusho (VIDEO) Nizzo yashyize ku rubuga rwa Instagram, yakuyeho urujijo ku mpamvu nyamukuru atatashye ubukwe bwa mugenzi we Safi Madiba basanzwe baririmbana muri Urban Boys.

Image result for Niyonizera Judith

Nizzo ati: “Hari inkuru nshaka kuvugaho gatoya imaze iminsi isakuza hanze ahangaha, mbonereho no gusubiriza hamwe abanyamakuru cyangwa se n’abafana muri rusange babitekerezagaho. Iby’ubukwe bwa Safi ntabwo njyewe natumiwe, wapi! Kandi kuba ntaratumiwe ni uburenganzira bwabo, kandi nanjye ni uburanganzira bwanjye bwo kutajyayo kubera ko ndakeka ntabwo ndi umuvumbyi”

JPEG - 35.3 kb

Nizzo Kabosi, umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys

Nizzo kandi yanakomoje ku makuru amaze iminsi avugwa ko Niyonizera Judith baba barigeze gukundana, maze mu bitwenge byinshi asobanura ko uyu mukobwa rwose atari no mu mubare w’abo ashobora gukundana nabo arebye abakobwa akunda uko bameze. Nizzo ati: Ibindi nshaka kuvugaho ndi kumva, ngo sinzi umugore we ngo hari ikintu cyari hagati yanjye nawe, rwose wapi, muri macye si na gouts zanjye (ntiyujuje iby’umukobwa nakunda)”.

REBA HANO VIDEO NIZZO ABISOBANURA:

Andi makuru aturuka mu nshuti z’aba bombi vuga ko ku munsi w’ubukwe bwa Safi na Judith, Nizzo yari kumwe n’umukobwa witwa Bijoux, uwo nawe akaba yarahoze akundana na Safi ndetse bagiye basohokana ahantu hatandukanye. Uyu Bijoux ni umukobwa w’umukiri nawe ubwe ku mbuga nkoranyambaga yiyita “Boss Lady”, akaba akora akazi agira ubwiru mu mujyi wa Dubai aho akunda kujya cyane mu mpera z’icyumweru agahyira hanze amafoto yambaye imyenda igaragaza bimwe mu bice by’umubiri we by’ibanga.

Nizzo aryoshya ubuzima na Bijoux wari wanagize isabukuru y’amavuko

Uyu Bijoux uvuga ko yariwe umutima na Safi nk’uko inshuti ze zibyemeza, yashyize hanze amafoto ye na Nizzo barimo kuryoshya ubuzima ndetse hariho n’aho barimo gusomana, mu rwego rwo kumwereka ko n’ubwo yarongoye Niyonizera Judith, abandi nabo bameze neza nta kibazo bafite.

Uyu wambaye imyenda y’umukara niwe Bijoux wakundanye na Safi mbere gato y’uko atangaza amatariki y’ubukwe bwe.Uretse kuba uyu mugore yateje ubushyamirane hagati y’aba basore,abenshi ntibiyumvisha uburyo uburyo umubano wabo umaze igihe gito bagahita bashyingirwa bikemezwa ko Safi yaba akurikiye amafaranga n’izindi nyungu nk’uko byemezwa n’umukunzi wa mbere wa Safi witwa Parfaine.

Yagize ati“Nikoko isi igeze ku iherezo,abasore bo mu Rwanda bari kurongorwa n’abakobwa baturutse muri Asia.Yego n’ikimwaro kuri njye ariko Safi akurikiye amafaranga si urukundo rumujyanye.Ndashimishwa n’uko ntaburwayi mukuyeho ariko nanone ndiyama abakobwa bari gushukisha abasore amafaranga.”Mu burakari mu mvugo yuje uburakari yagize ati“Imbwa gusa”aho yavugaga abasore bemera kugurwa amafaranga barimo Safi.

Twabibutsa ko Urban Boys isa nk’itakiriho kuko nyuma y’ubukwe bwa Safi bazahita bajya gutura muri Canada,Humble nawe n’Umunyamerikakazi bazahita bimukira muri Amerika.Ihurizo risigaye haribazwa iherezo rya Nizzo utaratangaza ubukwe,ese azashaka abo bihuza bongere bazure Urban Boys?Cyangwa hazasigaraho izina gusa ritagira ibikorwa?

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

 




One thought on “Niyonizera Judith abaye gatanya muri Urban Boys n’inzika y’ubuziraherezo hagati ya Nizzo na Safi Madiba 

  1. kate

    Ariko abantu bahaye amahoro safi n’umukunzi weee! Guhitamo ko ari ukwabo. Ahubwo nimubifuruze kuzagira urugo ruhire.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *