Niteguye kuzaba Miss Rwanda 2019-Uwicyeza Pamella uhatanira ikamba

Mu gihe irushanwa rya Miss Rwanda 2019 rikomereje muri Boot camp mu karere ka Nyamata  ho abakobwa 20 bagiye mu mwiherero uzamara ibyumweru 2,Uwicyeza Pamella ushyigikiwe n’umubare munini akarusho umuryango we ngo ntakabuza azegukana ikamba. 

Uwicyeza Pamella ari muri iri rushanwa ahagarariye intara y’Amajyepfo,afite imyaka 19 uburebure bwa metero 1 na 71 agapima ibiro 68 arangije amashuri yisumbuye uyu mwaka ushize 2018 . Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu.

Aganira na Celebzmagazine.com yemeje ko ntakabuza agomba kwegukana ikamba.Ati” Ibi mbishimangira mpereye ku kuba nshoboye kandi nifuza kugeza ibitekerezo byanjye byubaka ku rubyiruko ahanini ngamije kurwanya inda zitateganyijwe mu rubyiruko rw’abangavu b’abakobwa binyuze mu buryo bugezweho nateguye bwifashishwa mu ikoranabuhanga basangira ibitekerezo,ibibazo bahura nabyo bagakorerwa ubuvugizi,abaterankunga,guhabwa  buvugizi no kuganirizwa ku buzima bw’imyororokere.”

Uyu mukobwa wahimbwe izina rya Miss Gisabo w’uyu mwaka ku bw’imiterereye ireshya abamureba,hari n’abari kumwita Miss Kayibanda Aurore 2019. Pamella ugira urugwiro ni nawe nshuti yahafi  cyane  ya Miss Josianne  mu bakobwa 20 bitabiriye  irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Pamella ngo yakuranye inzozi zo kuzaba Miss Rwanda ariko akagira imbogamizi zo gukura abyibuha akabwirwa ko uba Miss agomba kuba ananutse. Uko imyaka yahitaga indi igataha yakurikije  inama z’ababyeyi be kubijyanye n’ibiro cyane ko umwe mu babyeyi be ari umuganga amufasha kugera ku nzozi ze ntiyacika intege. Miss Pamella ni umwali w’umunyabwenge akarusho yigeze ahembwa n’ikigo yizeho icyiciro susange ahabwa igihembo cy’indashyikirwa kuko yahize abanda.

Pamella  wemeza ko ntakabuza azegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 afite ubwiza karemano,inseko,indoro,ikimero byatangaje benshi mu myiyerekano iheruka hemezwa abakobwa 20 bakomeza. Celebzmagazine.com nanone twaganiriye n’umubyeyi we Uwantege Jeannette adusangiza uburere bwe n’uko amubona mu irushanwa.

Ati”Uyu mwana yakuze mubonamo kuzaba intwari ku bw’ishyaka n’ubupfura bikunze kumuranga,niyo mpamvu ansaba kuzahatana muri Miss Rwanda 2019 ntampungenge byanteye ku bw’ubushobozi muziho,ubwenge,ubupfura n’ubutwari bye ndizera ko hamwe n’Imana  azegukana ikanamba rya Nyampianga 2019 kandi bizagirira igihugu umumaro.”

Gushyigikira Miss Uwicyeza Pamella wandika ijambo Miss ugasiga akanya ukandika 29 ukohereza kuri 7333.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE

 




4 thoughts on “Niteguye kuzaba Miss Rwanda 2019-Uwicyeza Pamella uhatanira ikamba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *