Nisha na Pamella bashobora gufatana mu mashati bapfa umuhanzi  Andy Bumuntu

Abakobwa babiri bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 uwitwa Bayera Nisha Keza na Uwikeza Pamella bahuriye mu gukunda umuhanzi Andy Bumuntu kandi ntan’umwe azi muri bo. Bashobora gufatana mu mashati kuko buri wese ashaka kumwiharira.

Andy Bumuntu yasubije Lydie weruye ko...Ni ikiganiro cyahuje umunyamakuru Phil Piter n’aba bakobwa bahatanye muri Miss Rwanda 2019 ariko batabonye amahirwe yo kwegukana intsinzi. Uretse imishinga bafite ikindi bahuriyeho ni uburyo bakunda umuhanzi Andy Bumuntu kandi buri wese yifuza kumwiharira.

Image result for keza nisha bayeraNisha wifuza cyane guhura nawe yagize ati”Mpuye nawe namubaza niba yariremye afite ijwi ryiza  afite uburanga bwiza mbese ndamukunda cyane.”

Image result for uwicyeza pamellaUwicyeza Pamella we amuvuga imyato.Ati”Ok njye duhuye namubwira ko afite amaso meza,ijwi ryiza mbese,….. byose arabyujuje.”

Ibi nanone byaherukaga umwaka ushize 2018 umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ,ariwe Uwase Lydia yabazwaga umuhanzi akunda mu Rwanda yasubije ko akunda Andy Bumuntu abajijwe impamvu asubiza ko yiyumvamo indirimbo ze ndetse ko afite umwihariko mu miririmbire ye, abajijwe niba yaragize amahirwe yo guhura n’uyu musore yasubije ko yamubonye gusa atagize amahirwe yo kuvugana nawe ndetse ko aramutse abonanye nawe byamushimisha kurushaho.


2018-Uwase Lydia yemeje ko akunda Andy Bumuntu

Yagize ati “ Ndamutse ndi imbere ye namubaza umuhanzi w’ ikitegererezo cye ndetse n’ impamvu aririmba kuriya … Naramubonye gusa ntabwo twavuganye … [..] ntamukobwa nzi bakundana .. Ndamutse ngize amahirwe yo guhura nawe ntakibazo cyaba kibirimo [ Aramutse akubwiye ko agukunda hari ikibazo cyaba kibirimo ?] Byanshimisha.”

Andy Bumuntu yavuze ko akunda abafana be ndetse ko aramutse nawe agize amahirwe yo guhura nawe yamuha ikintu cy’agaciro .

Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite umwimerere mu bihangano byabo bitewe n’ uburyo aririmba , ijwi rye ndetse n’ imyandikire y’ indirimbo ze.

Umuhanzi nyarwanda Kayigi Andy Dick Fred uzwi nka Andy Bumuntu ku izina ry’ubuhanzi ni umusore w’imyaka 24 y’amavuko.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *