Nipsey Hussle uherutse kwicwa yegukanye igihembo cy’umuraperi w’umwaka n’icy’uwakoze ibikorwa bya kimuntu

 Nipsey Hussle umuraperi w’Umunyamerika uherutse kwicwa arashwe yahembwe na  BET Awards nk’uwahize abandi mu bikorwa bya kimuntu mu bihembo bya 2019.

Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Kamena 2019 mu Mujyi wa Los Angeles mu muhango wo gutanga ibihembo bya BET ku nshuro ya 2019.

Umuraperi Ermias Davidson Asghedom wari uzwi nka Nipsey Hussle wishwe arashwe tariki 31 Werurwe 2019, yahawe igihembo cy’umuraperi w’umwaka n’icy’uwakoze ibikorwa bya kimuntu.

Africa umunya-Nigeria Burna Boy wigaragaje cyane muri uyu mwaka yegukanye igihembo cy’umuhanzi utari uwo muri Amerika wahize abandi, mu mwaka ushize iki gihembo cyari cyatwawe na Davido.

Beyoncé yakomeje kuba umuhanzikazi witwaye neza mu njyana ya R&B na Pop; Bruno Mars na we akomeza kuyobora mu bagabo, Cardi B atorwa nk’uwahize abagore bakora Hip Hop; itsinda ry’abaraperi rya Migos na ryo ryatowe nk’iriri ku isonga.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *