Ninde waroze Mbebayinzungu umukinnyi wa filime nyarwanda uvuga ko ari akagambane

Mbebayinzungu uzwi cyane mu ma filime nyarwanda akaba n’umuhanzi ukora injyana ya Hiphop mu Rwanda yavuze ko  ubwo umujyi wa Kigali uherutse gushyirwa muri Guma mu rugo yahawe uburozi n’abantu ataramenya gusa agakeka ko ari akagambane yakorewe . 

Nk’uko tudasiba kubagezaho amakuru y’ibyamamare binyuranye,twaganiriye na Mbebayinzungu uzwi cyane mu ma filime nyarwanda adusangiza inkuru y’uburyo aherutse kurogwa kuribwa mu nda yumva haka umuriro we akemeza ko byakozwe ari akagambane bashaka kumwica. Yagize ati”Ubwo twari muri Guma mu rugo iherutse mu mujyi wa Kigali,nisanze ndibwa mu nda bikabije nkumva haka umuriro ngiye kwivuza mbwirwa ko narozwe uwo muntu wabikoze yashakaga kunyica Imana ikinga ibiganza ubu ndi ku miti.” 

Mbebayinzungu yemeza ko ibyakozwe byose ari akagambane kateguwe n’abatamwifuriza kubaho. Yabajijwe abo akeka bamuhaye ubwo burozi,avuga ko ntawe azi gusa bishoboka ko ari abatamwifuriza kubaho ku bw’ishyari bamugirira.

Mbebayinzungu ahawe amarozi nyuma yo gutandukana na Asia wamwinjije mu mwuga wo gukina filime ndetse akaba yaraherutse kwibasirwa n’umuhanzi Papa Cyangwe wamuririmbye mu ndirimbo. Si kenshi amakuru yo guhana amarozi ku byamamare mu Rwanda akunze kuvugwa uretse ko hari abiyemereye ko bifashisha imbaraga z’Abapfumu ngo bakunde bamamare.

Mbebayinzungu yadutangarije ko yatangiye kugarura ubuzima ndetse yashyize hanze indirimbo ye nshya. VIDEO IKUBIYEMO IKIGANIRO KIRAMBUYE IRABAGERAHO BIDATINZE.

Video uyu mubyeyi aratabaza

Abdou Bronze 

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *