Nyuma yo kugaragaza ko yihebeye umuherwe w’i Dubai, Shaddyboo nanone abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje undi musore (Shaffy) yihebeye yifashishije amagambo y’urukundo. Bishimangira ukuri ku rukundo bavugwamo rukiri ibanga.
ShaddyBoo umugore w’Ikizungerezi
Shaffy ni umunyarwanda uba muri Amerika akaba ari n’umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka Akabanga,Sukuma,Worth it n’izindi akaba amaze igihe avugwa ko ari mu rukundo na Shaddyboo.
Ubwo uyu Shaffy yizihizaga isabukuru y’amavuko ku itariki 6 Mutarama 2021, nibwo Shaddyboo bivugwa ko bamaze igihe bakundana yongeye guca amarenga y’uru rundi rukundo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instaram, Shaddyboo yifurije uyu musore isabukuru nziza yifashishije amagambo aryohereye yuzuye urukundo.
Shaddyboo yagize ati “Ndashaka kukubwira ikintu mu by’ukuri gitangaje kandi kikwibutsa ko wanyigaruriye, isabukuru nziza n’imigisha myinshi.”
Yaba Shaddyboo cyangwa uyu muhanzi mu biganiro binyuranye bagirana n’itangazamakuru ntibashyira ukuri ahagaragara kwemera cyangwa guhakana amakuru y’urukundo rwabo.
Bakunze kumvikana bahamya ko ari inshuti zikomeye ariko byagera ku rukundo bakaryumaho.
Ariko mu mpera z’umwaka ushize 2020, Shaddyboo yerekanye undi musore w’umuherwe utuye i Dubai usa naho nawe yamutwaye umutima.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Shaddyboo yashyize hanze ifoto ye ari kumwe n’umusore ayiherekesha akarango k’umutima ( ❤️ ) ibi bikaba bishobora kuba byakwerekana ko ari mu rukundo n’uyu musore utazwi amazina ye.
Gusa bivugwa ko akomoka mu muryango ufite agafaranga gatubutse, akaba yari aherutse no kuza i Kigali muri 2020 aje gusura uyu mukobwa bagiranye ibihe byiza bivugwa ko bari mu rukundo.
Uyu mugore (ShaddyBoo) w’Ikizungerezi ukundwa na benshi ndetse unakurikirwa n’umubare munini ku mbuga nkoranyambaga cyane ko ari nazo zimutunze, kubera amafoto n’amashusho (Video) ashyira ho abantu benshi hari uko bamubona hari n’abadatinya kuvuga ko ari ’Slay Queen’, nabamubona nk’umukobwa wicuruza n’ibindi.
ShaddyBoo na Diamond
ShaddyBoo na Meddy Saleh babyaranye
ShaddyBoo mu bihe byiza na Dimpoz
ShaddyBoo ubusanzwe afite abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh batandukanye, ndetse akaba yaragiye avugwa mu rukundo n’ibyamamare bitandukanye byo mukarere u Rwanda rutuyemo k’Iburasirazuba bwa Afurika barimo Diamond ndetse na Dimpoz.
Gusa n’ubwo bitavuze ko amafoto n’amagambo yavuzwe na ShaddyBoo kuri instagram ye agaragaza icyo agambiriye, benshi mu bamukurikirana basigaye bibaza- Ninde uri mu rukundo rw’ukuri na Shaddy Boo???
Video nziza ishimishije
Abdou Bronze
Bana natwe tugususurutse umenye