Nikuze ashobora gusenya urugo rwa Nick Dimpoz bose bakina muri Filme “City Maid”

Uko iminsi yicuma niko havugwa urukundo rw’ibanga hagati y’abakinnyi ba Filme Nyarwanda Laura Musanase ukina yitwa Nikuze na  Nick Dimpoz we usanzwe afite umugore n’abana. Nick Dimpoz aganira na Isango star yahakanye aya makuru avuga ko ntagishya bibanira nk’abahujwe n’umwuga.

Image result for Nick DimpozNick ni umusore azwi cyane nk’umwe mu bakunda ubuhanzi muri iyi filime, ubusanzwe yitwa Ndayizeye Emmanuel  ni umugabo w’umugore umwe n’umwana umwe. Uretse iyi filime Ndayizeye yakinnye amafilime atandukanye aho yakinnye muri filime Igikomere, Giramata n’izindi zitandukanye. Ubusanzwe uyu mugabo akazi ka buri munsi ke ni ubuhanzi dore ko ari umwe mu bayobozi akaba n’umutoza w’itorerero ribyina Kinyarwanda rizwi nk’Intayoberana.

Image result for Nick Dimpoz

Nick na Nikuze bose bahurira muri City Maid nk’abakinnyi bakuru,baravugwa mu rukundo ababazi neza kandi bavuga ko bakunze kugirana ibihe byiza bigaragaza umubano w’urukundo bafitanye.Nick ni umugabo wubatse Nikuze amakuru ye ntazwi neza hari abavuga ko ari umukobwa wabyariye iwabo gusa amakuru y’urukundo rwabo barushaho kuyagira ibanga.

JPEG - 57.7 kb

Laura Musanase, ukina yitwa Nikuze muri filime Nyarwanda yitwa “City Maid”, ni filime y’uruhererekane yerekanwa kuri Tereviziyo y’igihugu. Ikinirwa mu mujyi igaragaza ubuzima bwa buri munsi bw’aho haba mu ngo ndetse no mu rubyiruko. Nikuze. Aba ari umukobwa waturutse mu cyaro, ukora akazi ko mu rugo muri uwo mujyi. Ako kazi akora ahuriramo n’ibibazo birimo no guhohoterwa mu buryo butandukanye.

Ntibiramenyekana ukuri ku rukundo ruvugwa hagati y’aba bombi dore ko hari abavuga ko Nikuze ashobora gusenya urugo rwa Nick Dimpoz.

Uyu Dimpoz aganira na Isango Star yabajijwe ku by’uru rukundo abinyura hirya avuga ko ntakibyihishe inyuma bahujwe n’imirimo gusa.

Image result for Laura Musanase, ukina yitwa Nikuze

Ati”So ni ubuzima busanzwe ntakibyihishe inyuma ni nk’uko bantu 2 bakorana mu kazi bagahuza urugwiro ntakindi kigamijwe.Gusa hari uburyo ngaragara muri Film nahuje n’uwo dukinana urugwiro ugakeka ibindi ariko ntibyakunda ntibikorerwa ahihishe tuba turikumwe n’abandi benshi.”

Ni kenshi ibyamamare bavugwa mu rukundo bakabihakana ariko bikarangira bimenyekanye ko ari ukuri gusa byaba bitangaje  Nick Dimpoz aca inyuma uwo bashakanye.

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *