Nikoko se  inda ya kabiri Anita Pendo atwite yatumye ashwana n’umugabo ubu buri wese aba ukwe?

Mu gihe cy’umwaka Anita Pendo umunyamakuru wabihuzaga no kuyobora ibirori amaze yibarutse imfura,amaze iminsi avugwa ubudasiba biturutse ku nda ya kabiri atwite, yagiye agaragaza kenshi ko abamwibasira nta shingiro bafite ibi byahuriranye n’andi makuru yavuzwe kenshi ko iyi nda yatumye bashwana ubu buri wese akaba aba ukwe.

Nikoko se  inda ya kabiri Anita Pendo atwite yatumye ashwana n’umugabo ubu buri wese aba ukwe?

Inkuru zigitangira guhwihwiswa ko Anita Pendo atwite, hacicikanye amakuru yaje ashimangira ko uyu mugore yamaze gutandukana na Ndanda Alphonse biturutse kuri iyi nda. Icyo gihe byavugwaga ko yasamye nyuma yo kugirwa inama n’abapasiteri be nk’inzira bamwerekaga ko ‘yamworohereza kwigarurira Ndanda burundu’.

Ubu, bivugwa ko atwite inda ya kabiri y’umukunzi we Ndanda Alphonse nyuma y’igihe kigera ku mwaka yibarutse imfura.

Ibi byose n’ibindi byagiye bivugwa ku nda ya Anita Pendo, yabiteye utwatsi ndetse avuga ko ababikwirakwiza ari abanyamagambo bagamije gusebanya. Mu cyumweru gishize yagaragarije uburakari abongeye kuvuga ko ‘afite umwana mukuru yasize yabyaye kera akiba mu cyaro’.

Anita Pendo yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko icyo yifuza Ati”“Ubu ibyiza ni ukunsengera nkazabyara neza naho ibindi [ashyiraho utumenyetso twerekana ko atabyitayeho”.

Nikoko se  inda ya kabiri Anita Pendo atwite yatumye ashwana n’umugabo ubu buri wese aba ukwe? Turacyakusanya amakuru tuzabibagezaho mu nkuru z’ubutaha.

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *