Niki mu byukuri kigiye gutuma Nick Minaj ahagarika umuziki

Nicki Minaj yatangaje ko “ahagaritse ibikorwa bye kugira ngo yubake umuryango”. yibutsa abafana be ko abakunda cyane bityo ko nibiba ngombwa azawukomeza

Nicki yatunguranye avuga ko ahagaritse ibikorwa bye

Uyu mukobwa ukora injyana ya rap muri iki gihe akundana n’umugabo witwa Kenneth Petty, yaciye amarenga kandi ko bashobora kuba bagiye kurushinga.

Nicki w’imyaka 36, ntabwo ari umuhanzi gusa kuko amaze no kugaragara muri filimi nyinshi za Hollywood ndetse no mu biganiro bye bwite akora kuri Radio

Ntabwo yigeze asobanura neza ibikorwa ahagaritse muri ibyo byose akora, cyangwa ngo asobanure niba akomeje koko.

Mu myaka ya 2000 yasohoye indirimbo nyinshi, nyuma atangira gukorana na Drake mu nzu itunganya muzika ya Lil Wayne yitwa Young Money Entertainment.Yakoze indirimbo zakunzwe nka Super Bass, Anaconda na Starships zatumye agera ku rwego rwo gufatwa nk’umugore ukora rap ukomeye kurusha abandi ku isi.

Yaje mu bashoboraga gutwara ibihembo bya Grammy inshuro 10, yabashije kwegukana MTV Video Music Awards eshanu.Mu 2018 hari ibimenyetso byerekanye ko Nicki ashobora kuba atakiri neza mu byo azwiho.

Album ye ya kane yise ‘Queen’ ntabwo yakunzwe bituma nawe agaragaza ko byamugizeho ingaruka.Yahise ahagarika ibitaramo yari afite byo kuzenguruka mu bice binyuranye muri Amerika ya ruguru.

Yasobanuye ko yabitewe nuko “atagize umwanya uhagije wo gusubiramo…kugira ngo azatange ibintu byo ku rwego yifuza gutanga”.Hari amakuru avuga ko yasubitse ibi bitaramo kubera ko amatike yo kubyinjiramo ataguzwe.

Hari abafana bamwe ba muzika ye bavuga ko Nicki yamaze gushyingiranwa na Kenneth Petty mu ibanga.

Eric TWAHIRWA




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *