Niki gihatse amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi hagati ya Tshisekedi na Kabila muri Congo Kinshasa

Imyanya myinshi mu nteko  ishingamategeko ya congo kinshasa , abayoboke bishyaka ry’uwahoze ari umuyobozi w’iki gihugu Joseph Kabila bagiye kubona umubare utari muto muri gouvernement y’icyo gihugu kuko mu myanya 65 bazabonamo imyanya 42

RDC

Felix yemeye gusaranganya ubutegetsi na  Kabila 

Nkuko aya masezerano abisobanura  uwahoze ari president Joseph Kabila azagira imyanya 42 muri gouvernement, mu gihe abo mu yandi mashyaka arimo irya president Félix Tshisekedi bafata imyanya 23. Amasezerano abayeho mu gihe amezi atandatu arengaho gato yari ashize nta gouvernement ihamye Félix Tshisekedi yashizeho.

Mu mezi abiri ashize hashizweho Sylvestre Ilunkamba nka ministre w’intebe gusa amasezerano yo kugabana ubutegetsi yo yasaga nkaho yasinziriye , nyuma yo gushyiraho minisitiri w’intebe, Félix Tshisekedi yatumiye uwo yasimbuye Joseph Kabila mu cyumweru gishize mucyiswe ihuriro rya CONGO

Le président Tshisekedi nomme un nouveau Premier ministre quatre mois après son investiture.

Felix ngo azakorana neza nabo asimbuye

Kuya 30 ukuboza 2018 nibwo  Félix Tshisekedi yatangajwe nkuwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu cya congo kinshasa asimbuye mugenzi we Joseph Kabila

Aya ma hitamo yo kugabana ubutekegetsi ni amahitamo abenshi muri iki gihugu bavuga ko azabafasha mu iterambere kuko nyuma y’ubwigenge  bwacyo ntahererekanya ry’ubutegetsi ku mahoro ryari ryarigeze ribaho.

Eric TWAHIRWA




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *