NIKE ibabajwe n’inkuru ivuga ko Cristiano Ronaldo yafashe umukobwa ku ngufu

Uruganda rwa NIKE ruratangaza ko rwababajwe n’amakuru avuga ko umukiriya warwo Cristiano Ronaldo yafashe umukobwa ku ngufu.

Uru ruganda rwagiranye amasezerano na Ronaldo yo kurwamamaza, amasezerano ya Miliyari imwe y’amadolari ya Amerika, bityo rukaba rutangaza ko rugiye gukora iperereza ngo rumenye neza niba ibyo ashinjwa ari ukuri.

Ikinyamakuru Associated Press gitangaza ko n’Ikigo EA Sports nacyo gifitanye amasezerano na Ronaldo, kigiye gukora iperereza kuri aya makuru yo gufata ku ngufu.

Ronaldo w’imyaka 33 y’amavuko, yahakanye yivuye inyuma ko atigeze asambanya Kathryn Mayorga w’imyaka 34, ku ngufu muri hoteli yatangaje y’i Las Vegas mu 2009.

Mu itangazo NIKE yashyize hanze, yagize iti “Tubabajwe cyane n’ibyo birego bibishye kandi tuzakomeza gukurikirana ibirimo kuba”.

Ikigo EA Sports nacyo kiti “Twabonye ayo makuru ababaje avuga ku biregwa Cristiano Ronaldo, turimo kubikurikiranira hafi,…”.

Ronaldo yahakanye ibyo avugwaho, ashimangira ko ari abagamije kuzamukira ku izina rye. Ikipe ya Juventus aherutse kujyamo, ikaba itangaza ko ari umukinnyi mwiza bishimiye cyane muri iyi minsi.

Munezero Janvier/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *