Nigeria:Umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu ahitana abagera kuri 50.

Abantu bagera kuri 50 nibo baguye mu gitero cy’umwiyahuzi witurikirijeho igisasu kuri uyu wa Kabiri,hafi y’umusigiti uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeriya.

Igitero cyangije bikomeye inyubako ndetse gituma abagera kuri 50 bahasiga ubuzima.

Iki gitero bikekwa ko cyagabwe n’umutwe wa Boko Haram,cyagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, ubwo abantu bari bagiye gusenga mu musigiti w’ i Madina mu gace ka Unguwar Shuwa ho mu ntara ya Mubi,ni nko mu birometero 200 uvuye mu gace ka Adamawa  gafatwa nk’umurwa mukuru.

Inkuru dukesha Dail Monitor ivuga ko umuvugizi wa Polisi yo muri iki gihugu Othman Abubakar yemeje aya makuru avuga ko hamaze kubarurwa abantu bagera kuri 50 bapfuye abandi benshi bakaba bakomeretse.

Yagize ati:“Kugeza ubu tumaze kubarura abantu bagera kuri 50 baguye muri iki gitero cyagabwe  ku musigiti wa Mubi,abenshi bakomeretse gusa ariko, ntabwo turamenya umubare kuko twajyanye inkomere nyinshi kwa muganga,kugira bitabweho  “

“Iki gitero cyabaye ubwo umwiyahuzi yazaga akivangana mu bantu ubwo bari bagiye gusenga mu musigiti muri iki gitondo, maze akiturikirizaho igisasu cya bombe”

Abubakarar abajijwe abakekwa ko bagize uruhare muri iki gitero, yavuze ko bakeka umutwe wa Boko Haram usanzwe warayoje iki gihugu cya Nigeria.

Kuva mu mwaka wa 2006 Umutwe wa Boko Haram umuze guhitana ubuzima bw’abantu bagera ku bihumbi 20 000 mu gihe abasaga miliyoni 2 bakuwe mu byabo.

Zigama Theoneste-celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *