Nigeria: Umukobwa wabenze abasore benshi yahanishijwe igihano cy’inkoni 48

Umugore witwa Josephine wo muri Nigeria yakubiswe inkoni 48 kugira ngo azabone umugabo . Ngo ni nyuma yuko uyu mugore yabenze abagabo benshi ndetse bamwe muri bo akaba yaranabakubise abaziza ko bamutereta kandi atabakunda.

Ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa 07 Kanama 2018 nibwo hakwirakwijwe amashusho atandukanye agarazaga uyu mugore witwa Princess Josephine Uloma w’imyaka 39 y’amavuko wakubiswe inkoni 48 azira kuba yarabenze abagabo benshi bifuzaga kumwambika impeta we akabyanga.

Uyu mukobwa ubusanzwe utuye mu gace ka Orlu muri Imo mu nkengero z’umujyi wa Lagos yatangaje ko ku myaka ye 18 yarwanye n’abagabo benshi bapfa ko bamutereta kandi atarageza igihe cyo kurongorwa aho yatekerereje Pasiteri ibihe bibi yanyuzemo akamubwira ko bitewe n’igihano yakoze ko nawe akwiye kuryama hasi agakubitwa inkoni zingana na nyinshi ziri muzo yakubise abagabo bashakaga kumutereta mu rwego rwo kugirango azabone umugabo.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mukobwa yakubiswe inkoni 28 agasaba ko izindi yazikubitwa bucyeye kuko amarira yo yari yamaze kumushiramo ahubwo asigaranye uburibwe.

Biteganyijwe ko uyu mugore azakubitwa inkoni 48 kugirango ababarirwe ibyaha bye abone umugabo nkuko Pasiteri yabimubwiye.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *