Nigeria: Davido yazanye agatotsi mu butegetsi bwa Perezida  Buhari

Nyuma yo kubagezaho inkuru ivuga ko umuhanzi Davido yijanditse mu gikorwa cy’amatora  yaba Guverineri muri Nigeria,iyi nshuro yahamagariye abaturage kwigaragambya anamagana inzego z’umutekano ziri guhutaza abaturage gutora.

Davidopdp.jpg
Davido yambaye imyambaro y’ishyaka PDP

Davido ubarizwa mu ishyaka PDP ryanyirarume, mu nkuru duherutse kubagezaho yagaragazaga agahinda atewe nuko nyirarume wiyamamariza kuba Guverineri yatsinzwe amatora azamo imvururu byemezwa ko asubirwamo. Nyuma y’iryo tangazo yasabye abaturage kwigaragambya ndetse yamagana inzego zishinzwe umutekano zirikubuza abaturage kujya gutora.

View image on TwitterNi nyuma yuko ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Nigeria biri gutangaza ko inzego z’umutekano ziri kubuza abaturage kujya mu matora yewe ngo hari n’abari gutegekwa abo batora.
Image result for Davido in PDP political partyDavido akomeje kurwanirira ishyaka PDP rimaze igihe muri politike nyuma yuko ishyaka APC riri kubutegetsi rya Perezida Muhammadu Buhari ritsinze amatora.

Image result for Davido in PDP political partyDavido mu bikorwa byamamaza nyirarume

Ku rundi ruhande Perezida  Buhari we yijeje abayoboke b’ishyaka rye kuzegukana intsinzi mu matora. Davido, Ademola Adeleke we yariye karungu ngo byanze bikunze amajwi menshi n’ayishyaka abarizwamo. Ni nyuma yuko no muri Uganda umuhanzi Bobi Wine wanabaye Depite ahanganye na Leta ya Museveni ndetse bikemezwako yamaze no gushinga ishyaka rishya.

View image on Twitter

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *